Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yashoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu gihugu cy’u Burundi.
Uru ruzindiko rwaranzwe n’udushya twinshi twatunguye abatari bake. Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, yatembagaje abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko mu mbwirwaruhame ye yakira mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamwitiranyaga n’umugabo akavuga ko ari “Mr” aho kuba “Madam”.
Ku wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yakiriye Suluhu mu magambo y’Icyongereza. Ubusanzwe, mu Burundi abantu benshi bavuga Igifaransa yewe na Perezida w’iki gihugu nicyo avuga neza ugereranyije n’Icyongereza. (Phentermine)
Mu guha ikaze Suluhu wamugendereye ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, Ndayishimiye yakoresheje amagambo y’Icyongereza ariko byumvikanaga ko asa n’uri kugishakisha , ko atari ururimi asanzwe akoresha.
Ageze aho kuvuga ijambo riha icyubahiro Suluhu, Perezida Ndayishimiye yibeshye aho kumwita “Madamu” kuko ari umugore, amwita “Bwana”. Ati “Mr President Mama Samia…”
Ikindi cyumvikanye muri iryo jambo rye ni uko izina rya Perezida wa Tanzania yarivuze nabi aho kuvuga “Suluhu” amwita “Suhulu”.
Abantu benshi bahise bamwiha ku mbuga nkoranyambaga, maze amagambo ye bayahindura urwenya bavuga ko yigerejeho, ko yari akwiriye kuvuga Igiswahili kuko n’uwamusuye acyumva neza.
Si aka gashya karanze uru ruzinduko gusa , kuko kuwa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye yatunguye uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania akamuha impano y’ingoma amushimira kwitabira ubutumire bwe.
Samia Suluhu uruzinduko yagiriye muri Tanzania rwari urwa Gatatu agiriye hanze y’igihugu cye kuva yarahirira kuyobora igihugu muri Werurwe uyu mwaka.