Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR yafashwe n’umutwe wa M23.
Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 Inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari ihamaze ihihe igagenzura nyuma y’aho abasirikare ba FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .
Umunyamakuru wacu uri Goma avugako imirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugera saa sita z’aya manwa.Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col.Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy’amasaha ane ariko ntibyaza kuborohera kubera ko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko,ufite ipeti rya Serija yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo ko bababajwe n’uburyo ingabo za Leta FARDC zirikwitwara ku rugamba . Uyu musirikare yagize ati: “Nawe se nigute umusirikare adashaka gupfira igihugu cye ngo ninjye ugomba kugipfira. ”
Uyu musirikare yakomeje avugako iwabo ari muri Komini Nyamyumba nawe nta mpamvu yo gupfira Congo.
Ifatwa rya Tongo n’igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n’imiryango yabasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Mu gihe ku rwego rwa gisirikare ho ifatwa rya Tongo ,riha inzira abarwanyi ba M23 kwinjira mu bice bya Kichanga Masisi n’ahandi,bikaza byongera ibyago ku ibura ry’ibiribwa ku batuye mu mujyi wa Goma.
Mwizerwa Ally
Izonzererezi c zatashye zikareka ibitabapfu.
Reka Makenga azigire ibyo Ifundi igira ibivizo.
Iyo wemera ugapfira ababashyigikira ubu bari kwishyushya mu mazu murubu bukonje ibirayi? Abana babo ntibanigirije za karuvati muli za offices z’abazungu?
Africa warabeshywe!!