Abatuye bo muri Rutshuru batangaye bumvise ko inyeshyamba za M23 zigiye gutuzwa mu kigo cya Rumangabo, ndetse batangira no kuvuga ko Leta yabikomye ngo bafatanya n’izi nyeshyamba nyamara nayo ikaba iri kuborohereza kwinjira mu mjyi wa Goma ku buryo bworoheje.
Ibi aba baturage babigarutseho nyuma y’uko hatangajwe ko izi nyeshyamba zigomba kujyanwa mu kigo cya Rumangabo gisanzwe kibamo ingabo z’igihugu kugira ngo babone kugirana ibiganiro na Guverinoma.
Aba baturage bagaragaza ko bizorohera izi nyeshyamba kurasa mu mujyi wa Goma kuburyo bworoshye. Mu gihe baba baherereye muri iki kigo bagize bati” Iki kigo giherereye mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma” uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 21 y’umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye I Bujumbura kuwa 31 Gicurasi.
Muri iyi nama kandi uyu mutwe nti wari uhagarariwe ngo hamenyekane niba izi nyeshyamba zemera kujyanwa muri iki kigo cyangwa se zibyanga.
N’ubwo bimeze gutyo ariko bamwe mu baturage batuye muri aka gace ka Rumangabo bemeza ko izi nyeshyamba zagombaga guhabwa umwanya zikaganira na Leta ya Congo hanyuma ibyo byose bikaza nyuma ngo kuko ibyo bari barasabwe mbere babikoze nyamara Leta Yo ntigire icyo ikora
Intumwa yungirije ya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru muri Bambo, Isaac Kibira, yavuze ko izi nyeshyamba zigomba gutegwa amatwi cyangwa se bakaziha ibyo zifuza aho kuzijyana muri kiriya kigo cya Rumangabo.
Uwineza Adeline
Rumngabo se niho hari intsinzi ya FARDC ?
Ahubwo Rumangabo na Goma M23 ifite ububasha bwo kuhigarurira ikahaza abahakwiriye bafasha abaturage bose kugira amahoro n’umutekano.