Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo yo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu gihe Kayitesi Alice yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo naho Kayitesi Alice ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo.
Itangazo rishyira abayobozi bombi ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.
Iri tangazo ryavugaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.’’
Gatabazi yagaruwe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 25 Gicurasi 2020 yari yahagaritswe. Icyo gihe Gatabazi hamwe n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, bahagaritswe ku mirimo yabo na Perezida Kagame “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Ntihatangajwe ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa kuba Gatabazi yongeye guhabwa inshingano ze benshi babifashe nk’igihamya cy’uko ibyo yakekagwaho bitamuhamye.
Mu mpinduka zindi zatangajwe mu miyoborere y’intara ni aho Kayitesi Alice wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Yasimbuye kuri uyu mwanya Gasana Emmanuel wayoboye Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.
MWIZERWA Ally