Goverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurise,aramagana abishora mugucuruza amafaranga (Bank Lambert) anasaba Abaturage gutanga amakuru kubakorewe ubu Ubu bujura bwa Bank Lambert ,Mbere y’uko binjira mu Nkiko bakumvikanishwa.
Imwe munkingi ikomeje kumunga ubukungu bw’Igihugu ,igateranya imiryango,igateza ubukene no kwangaza imiryango ni icyiswe Bank Lambert.
Abaturage batandukanye mubihe bitandukanye bagiye bahura niyi Mungu ngo ni Bank Lambert bavugako bishora muri iyi Mungu, mu gihe bahuye nikibazo gishobora kubata mu kagozi,bagahitamo kwitabaza Bank Lambert kuko baba ntayandi mahitamo bafite bakemera gusinyira amafaranga menshi arenga ayobahawe,abenshi bakanatanga imitungo yabo irusha agaciro cyane amafaranga bahawe bakabisinyira.Hari nkaho umuntu afata ibihumbi 800k agatanga inzu ya million 7 Kandi agasinyirako ayigurishishije burundu ,ndetse bakajya no Kwa noteri kubyemeza.
Nyuma y’uko hagaragaye umukecuru wo mu Karere ka Nyabihu waterejwe inzu cya munara muri Ubu buryo bwa Bank Lambert, amazu y’umusirikari uri mubutumwa bw’Akazi muri Centre Africa agatezwa cyamunara kumafaranga ibihumbi 50k by’amanyarwanda gusa, umugorewe yafashe muri Bank Lambert mu Karere ka Burera ,nahandi henshi hatandukanye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Mourise yaboneye ho kwamagana abishora mugucuruza amafaranga (Bank Lambert) arasaba ababikora kubihagarika vuba kuko gereza zibategereje, Ari naho yaboneye gusaba abaguye muri uyu mutego kumugana akabumvikanisha mbere yo kujya mu Nkiko kuko byagaragaye ko abenshi baza barabanje mu Nkiko, nkandi ntacyo biba bikimaze kuko urukiko ruba rwararangije kubifataho umwanzuro.
Ati”Abenshi baza kutubwira Ibibazo byabo bijyanye na Bank Lambert ari uko imyanzuro y’Urukiko Ibashaririye, barajuriye bikanga ,bakaza bavugako bakorewe akarengane,nyamara ntacyo tuba tukibafashije ,kuko ntawakuraho imyanzuro y’Urukiko,birasaba ko batugana batarajya mu Nkiko tukabumvikanisha”
Uyu Muyobozi akaba yaboneyeho gushishikariza Abaturage kugana SACCO na Banki z’Abaturage zibegereye bakareka gushaka amafaranga azababiza icyuya ,Kandi hari amabanki abegereye yoroheje ubuzima.
Ati”Leta yegereje Abaturage amafaranga binyujijwe muri za SACCO na Banki z’Abaturage muzigane zibahe amafaranga abageza kw’Iterambere rirambye,mureke gukomeza gufata amafaranga azababiza icyuya”.
Mungaruka mbi zimaze kugaragara muduce tw’Igihugu dutandukanye,zigaruka abafata Bank Lambert, harimo amakimbirane mumiryango yafashe Intera ndende, Abagore bahukana bagata abana aribo bavamo abana bo kumuhanda,imiryango myinshi isohorwa munzu ikajya kubunga kugasozi ,ikaviramo Leta umutwaro,Abana bata amashuri n’ibindi, byagaragayeko hatagize igikorwa umuryango Nyarwanda, wakomeza kudindira mu iterambere.
Mbonaruza Charlotte