Guverineri w’Intara ya Kinshasa yahagajwe n’urukiko kugirango asobanura iby’imyigaragambyo ihereka kubera muri uwo mujyi, igahitana benshi n’ibintu bikangirika.
Bwana Gérard Mulumba, Guverineri w’intara ya Kinshasa wamamaye ku izina rya Gecoco, yohererejwe ibaruwa imusaba ko “Agomba kujya kwisobanura imbere y’Urukiko kukubera imyigaragambyo iheruka kubera muri uwo mujyi.”
Amakuru avuga ko muri Quartier iherereye muri Komine Limete, mu Mujyi wa Kinshasa, haheruka kubera imirwano hagati y’abashyigikiye visi Guverineri uri kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite muri Ibyo bice n’abatamushyigikiye.
Ni imyigaragambyo mu mpera z’iki cyumweru dusoje, aho barwanye bakoresheje ibyuma, amabuye ndetse n’ibiti, yaje kurangira abantu benshi bakomeretse, ibintu byinshi birangirika ndetse n’amaduka arasahurwa.
Abaturage bo muri iki gihugu bakunze kugaraza ibitekerezo byabo bakoresheje imyigaragambyo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com