Autriche ishaka ko abimukira b’abanyafurika bahungira muri icyo gihugu ko bagabanuka , abandi bagataha kuko ngo bamaze kuba benshi. Mu rwego rwo kugabanwa barasabwa gusubira mu bihugu byabo by’Afurika.
Guverinoma ya Autriche yatangaje ko yifuza kohereza abasaba ubuhungiro n’ abimukira binjira muri iki gihugu, ku mugabane w’Afurika mu rwego rwo kubagabanya mu buryo bufatika.
Ku wa mbere nibwo byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage,Die Welt. Muri Kamena ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, byasinyanye amasezerano mashya ariko ataravuzweho rumwe, agamije gukaza amategeko yo kugabanya abimukira muri uyu muryango.
Harimo ibijyanye no gukurikirana byihuse iby’abasaba ubuhungiro ku mipaka y’ibihugu binyamuryango ariko Autriche ishaka ko haterwa indi ntambwe yisumbuye.
Muri icyo kinyamakuru bagira bati “ Autriche izakomeza gukora ibishoboka byose muri EU hashyirwaho amategeko na politiki bigenga abimukira n’abasaba ubuhungiro, bigakorerwa hanze ya EU. Ntabwo tuzacogora. Gukorana n’ibindi bihugu birashoboka nk’uko u Rwanda rwabigaragaje.”
“Intambwe nk’iyi yagabanya abimukira mu buryo bufatika kuko batakongera kwinjira ku butaka bw’i Burayi mbere na mbere kandi ntibaba bagishobora kwihisha muri EU cyangwa gusaba ubuhungiro mu bihugu byinshi bya EU icyarimwe.”
Tunisie yasinyanye amasezerano n’ibihugu bya EU muri Nyakanga hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abimukira. Iyo ngo ni intangiriro y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika nk’uko ikinyamakuru Die Welt gikomeza kubyandika.
Ikindi cyagarutsweho ni amasezerano u Bwongereza n’u Rwanda byashyizeho umukono aharura inzira yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Autriche bikomeje kuyibera urujijo bitewe n’amategeko ariho,y’ubumwe bw’u Burayi n’ay’igihugu.Ayo mategeko ariho akaba agongana nibyo Autriche ikeneye mu gihugu cyayo.
Niyonkuru Florentine .