Muri Gereza ya Bukavu iri mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, imfungwa zikomeje kwicwa n’inzara kubera ko ibiribwa bagenerwaga ubu bisigaye bihabwa abasirikare bari k’urugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Ibi byongeye kugarukwaho kuri uyu wa 23 Werurwe, ubwo batangazaga ko muri ibi byumweru bibiri abarenga 7 bamaze kubura ubuzima ndetse bakaba banatangaza ko n’abasigaye ari ugucunga ko umwuka unogoka, bitewe n’uko ntabyo kurya izi mfungwa zigihabwa.
Umuyobozi w’iyi gereza we avuga ko izi mpfu zatewe n’uburwayi ko zitatewe no kubura ibyo kurya, gusa yongeraho ko nyine ibiribwa biba ari bike bigatuma babisaranganya.
Nk’uko Umunyamakuru wa Radio Okapi yavuze ngo izo mpfu koko ni impamo muri gereza nkuru ya Bukavu, icyakora ntibemeranije k’umubare w’abahaguye cyangwa se icyo bazize.
Perezida w’Urwego Ngishwanama rwa Sosiyete sivile, Zozo Sakali we yemeje ko aba bantu bazize ikibazo cy’inzara, yongeraho ko Guverinoma yananiwe kwita kumfungwa bituma ibicisha inzara.
Yongeraho ko niba badahinduye gahunda n’abasigaye bazapfa bidateye kabiri.
Umuyobozi w’iyi gereza, Ilunga Dilamuna Nkonde, we yikuye mu isoni abeshya ko imfungwa zigaburirwa buri gihe,yongeraho ko kandi abapfuye bazize indwara.
Ubusanzwe iyi gereza igomba kwakira abantu batarenga 500 ubu ikaba ibarizwamo abarenga ibihumbi 2000 n’imisago
Iki gihugu gikomeje kuvugwamo inzara iteye ubwoba mu magereza, ndetse n’ubucucike burengeje urugero.
Kuva intambara ya M23 n’ingabo za Leta yatangira amagereza yo mu burasirazuba bwa DRC amaze kugwa mo abarenga ibihumbi 2500 kubera inzara.
Uwineza Adeline