Nyuma yuko bamwe mu bayobozi bakuru muri RDC kuva kuri Perezida Felix Tshisekedi bakomeje kugaragaza ko batumva impamvu ingabo za EAC zitarasa M23, umwe mu bagize Guverinoma y’iki Gihugu na we yemeye atangaza ko izi ngabo zitazanywe no kurwana.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula Apala wakuyeho igihu ku byakunze gutangazwa na bamwe mu bategetsi ba Congo.
Bamwe mu bategetsi ba RDC bakunze kuvuga ko batumva impamvu ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bari ku butaka bw’Igihugu cyabo.
Na Perezida Felix Tshisekedi ubwe yavugaga ibi ndetse aza no kugaragara mu Burundi ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bigaga ku bibazo by’Igihugu cye, ari kuka inabi Major General Jeff Nyag uyoboye ingabo za EAC ziri muri Congo, asa nk’umubaza impamvu zitari gufasha FARDC guhashya M23.
Ibi kandi byanatumute abategetsi ba Congo bahamagarira bamwe mu Banyecongo kwirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo za EAC, aho abayitabiriye basabaga izi ngabo gutangira kugaba ibitero kuri M23, bitaba ibyo ngo zikabavira mu Gihugu.
Gusa noneho Guverinoma ya Congo yatunguranye igaragaza ko yumva inshingano z’izi ngabo za EAC bakunze gushinja kudafasha igisirikare cyabo mu rugamba gihanganyemo na M23.
Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula Apala yagize ati “Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ntabwo zahawe misiyo yo kurwana. Izi ngabo zazanywe no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu no kureba niba yubahirizwa.”
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDCongo, bivuguruza ibyagiye bitangazwa na bamwe mu bategetsi bakuru b’iki Gihugu barimo na Perezida ubwe Felix Tshisekedi.
RWANDATRIBUNE.COM