Guverinoma ya Perezida Tshisekedi ikomeje gucikamo ibice nyuma y’uko Moïse Katumbi atangaje ko yiyemeje kwiyamamariza kuyobora Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bigateza umwuka mubi mu bagize Guverinoma yose, ku buryo abandi ba Minisitiri 2 bamaze kwegura bakiyemeza gukurikira uyu munyabigwi wiyemeje gushakisha uburyo bwo kuyobora igihugu.
Nk’uko byatangajwe na Guvernema iyobowe na Sama Lukonde ngo aba minisitiri Chérubin Okende na Christian Mwando bahisemo gusezera ku mirimo yabo kugira ngo bakurikire Moïse Katumbi wiyemeje kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Congo.
Moïse Katumbi akimara kwemeza ko aziyamamariza kuyobora DRC muri 2023 amagambo yabaye menshi, ndetse batangira no kuvuga ko uyu mugabo yaba atari umunye –congo , bavuga ko ngo umubyeyi we umwe yaba ari umunya Isiraheli, ibintu bitigeze bivugwaho rumwe.
Moïse Katumbi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye umudepite wungirije w’intara yanabaye Guverineli wa Katanga, uyu mugabo ntabundi bwenegihugu afite uretse ubw’igihugu cye cya Congo.
Umuhoza Yves
Niyiyizire muri Israel tuzamwakira