Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo y atangaje ko ibirego ishinjwa n’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu HRW, bavuga ko Leta iri guhohotera abatavuga rumwe nayo ndetse bakaba bari kubuzwa uburenganzira bw’ubuzima bwabo birimo no kwicwa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru, DRC yamaganye yivuye inyuma ibirego bya HRW byamagana ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’igitugu” bivugwa “ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Muri iri tangazo bagaragaje ko uyu muryango utegamiye kuri Leta wirengagije ko Guverinoma iha agaciro gakomeye ibikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu hamwe n’ibitekerezo bya demokarasi bigaragazwa n’abanyapolitiki.
Bagira bati “ Ni yo mpamvu, DRC yamaganiye kure ibirego by’uyu muryango bibuza umudendezo w’igihugu ndetse bikanazana iterabwooba mu banyagihugu, babeshya ko Leta itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu”
Guverinoma kandi yemeje ko ishyize imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse no guha agaciro ibitekerezo by’abatavuga rumwe na Leta.