Guverinima ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yavuze ko igiye gukoresha ubushobozi ifite ikarwanya Umutwe wa M23 yivuye inyuma mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa DRC.
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, itangazo ryashyizwe hanze na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, rivuga ko Umutwe wa M23 ukomeje kwinangira kuva mu bice wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo nk’uko ubisabwa n’Imyanzuro y Luanda na Nairobi.
Riragira riti: Guverinoma ya DRC, iramenyesha ko Umutwe wa M23 wanze kuva mu bice wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Turamenyesha kandi ko u Rwanda narwo rwanze gushyira iyo myanzuro mu bikorwa kuko rukomeje gutera inkunga Umutwe wa M23 no gushotora DRC.
Turasaba ONU,UA,EAC,CIRGL n’abandi bafatanyabikorwa gufatira u Rwanda n’abayobozi ba M23 ibihano kuko bakomeje guhonyora amategeko mpuzamhanga n’uburengazira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu mu Burasirazuba bwa DRC”
Christophe Lutundula, yongeyeho ko mu gihe bitagenze gutyo , guverinoma ya DRC igiye gushyira mu bikorwa ibyo isabwa n’itegetekonshinga, aribyo kurinda Ubusugire bwa DRC no kurinda umutekano w’Abanyekongo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ikivuna M23 yivuye inyuma.
Imyanzuro ya Luanda , iteganya ko Umutwe wa M23 wagakwiye kuba waravuye mu bice wigaruriye bitarenze kuwa 15 Mutarama 2023.
Kugeza ubu ariko ,Umutwe wa M23 umaze kuva mu bice bibiri gusa aribyo Kibumba na Rumanga, ariko Ubutegetsi bwa DRC ntibwemera ko n’ibyo bice M23 yamaze kubivamo.
Umutwe wa M23 wo ,wemeza ko wamaze kuva muri Kibumba na Rumangabo k’umugararagaro, ariko ugashinja izindi mpande zirebwa n’iyi myanzuro zirimo Guverinoma ya DRC, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro kuwunaniza, kuko banze kubahiriza iyo myanzuro ahubwo bagashaka ko M23 ariyo iyishyira mu bikorwa yonyine.
RDC irashaka kwica abantu bari aho M23 yerakuye kuko nabo ibita M23.
Umujinya w’imbwa ushirira munurizo