Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu Mujyi wa Goma, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, imaze kugwamo abantu batanu mu gihe abandi barenga 50 bayikomerekeyemo.
Iyi mibare yemejwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022.
Patrick Muyaya yavuze ko iyi myigaragambyo y’i Goma yaguyemo abantu batanu ikomerekeramo abarenga mirongo itanu.
Hari n’amakuru kandi yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, mu Mujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’amasasu ahabera iyi myigaragambyo yanakomeje uyu munsi.
Muyaya yavuze ko urwo rusaku rw’amasasu ari ayarashwe mu rwego rwo guhosha ibi bikorwa by’imyigaragambyo byanakomeje kuri uyu wa Kabiri.
Yavuze ko Guverinoma yasabye Igisirikare n’Igipolisi cy’Igihugu, gukora ibishoboka kugira ngo iyi myigaragambyo ihagarare, ubundi mu Mujyiwa Goma hakaboneka ituze ndetse n’abakozi ba MONUSCO babaye bahagaritse akazi kabi, bakagasubiramo.
RWANDATRIBUNE.COM