Guverinoma ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) yandikiye Google Inc ikorera muri Amerika, ifite YouTube, urubuga rwo gusangira amashusho ku isi, ibasaba gufunga byibuze imiyoboro(Channels) 14 ikekwaho kuba yarateje imvururu zahitanye abantu barenga 50 mu kwezi gushize.
Daily Monitor yatangaje ko urutonde rw’ibi bitangazamakuru byasabiwe gufangwa ari ; TMO online, Lumbuye Fred, Trending Channel Ug, Uganda Yaffe, Uganda News Updates, Ghetto TV, Busesa Media Updates ,Uganda Empya,Map Mediya TV, KK TV, Ekyooto TV, Namungo Media, JB Muwonge 2 na Bobi Wine 2021.
Ibi bitangazamakuru byose Leta ya Uganda ibishinja kuba aribyo byakanguriye abaturage kujya mu myigaragambyo yahitanye abagera kuri 50 abandi benshi bagakomereka mu Ugushyingo 2020.
Komisiyo y’Itangazamakuru n’itumananaho muri Uganda (UCC) itangazako iyo miyoboro yakoreshejwe mu gukangurira imvururu zaviriyemo guhitana ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’umutungo muri Uganda.
Iyi myivumbagatanyo yabereye i Kampala ku ya 18 Ugushyingo 2020 ikwira no mu tundi turere tw’igihugu nyuma y’ifatwa ry’umukandida ku mwanya wa perezida w’ishyaka (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine.
Komisiyo ivuga ko bashimishijwe no kwandikira Google nyuma yo kwakira ibibazo by’abafatanyabikorwa barimo Minisitiri w’imbere mu gihugu, uyobora akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, abapolisi ba Uganda ndetse bakanareba ko serivisi z’itumanaho zifitwe mu nshingano na Leta ya Uganda.
Nk’uko guverinoma ibivuga, iyo miyoboro igaragaza amakuru, ibitekerezo, ukuri n’ibyabaye mu buryo bushobora kuyobya abaturage.
UCC irashaka kandi ko Google yemeza ko ibintu byose byerekanwa muri Uganda binyuze muri porogaramu za YouTube na serivisi byubahiriza byimazeyo ibipimo ngenderwaho bya Minisiteri ya Uganda nk’uko byanditswe mu masezerano bafitanye.
Iyi baruwa ije nyuma y’iminsi mike guverinoma itegeka abanyamakuru bose kwiyandikisha mu Nama Njyanama y’itangazamakuru ya Uganda igikorwa cyamaganwe n’abakora itangazamakuru muri iki gihugu.
Polisi yavuze ko abanyamakuru batabiherewe uruhushya n’inama njyanama batazemererwa gutangaza amakuru ya politiki.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yagize ati: “Abafite impamyabumenyi y’Inama ishinzwe itangazamakuru muri Uganda bazafatwa nk’abanyabwenge.”
Ambasade ya Amerika muri Uganda yashimye abanyamakuru bavuga ko barinda demokarasi mu gukora iperereza, kureba, no gusangira amakuru, rimwe na rimwe bagatsinda ibibazo bikomeye byo kubikora.
Ati: “Amerika yemera ibikorwa by’abanyamakuru bitanze muri Uganda n’ahandi kubera uruhare rwabo. Ubumenyi ni imbaraga”
Icyakora, umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama yavuze ko Leta ifite uburenganzira bwo kugenzura ibikoresho bishya by’itangazamakuru bikoreshwa cyane n’urubyiruko rwa Uganda.