Guverinoma ya Uganda yateye utwatsi amakuru avuga ko yagize uruhare mu ishyirwaho rya Komite nshingwabikorwa ya RNC,ibinyujije mu binyamakuru biyegamiyeho .
Nyuma yaho hamenyekanye, amakuru avugako ishyaka rya RNC ryashizeho komite nshingwabikorwa iyihagarariye muri iki gihugu.
Iyi komite ikaba yaragiyeho ihagarikiwe n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI, Leta ya uganda nkuko bisanzwe ibinyujije kuri bimwe mu binyamakuru biyibogamiyeho nka softpower.com, chimpreport.com ni bindi, yasohoye itangangazo rihakana ishingwa rya comite ya RNC,ndetse ihakana uruhare rwayo. ”
Nkuko bigaragaramu tangazo rigenewe itangazamakuru, ryashizweho umukono n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe itangazamakuru muri uganda OFWARO opondo ryasohotse kumunsi wejo tariki ya 22/11/2019.
Rivuga ko uganda yamaganye zimwe munyandiko zemeza ko muri icyo gihugu hashizweho komite ihagarariye ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, iri tangazo rikomeza ryemeza ko igihugu cya Uganda kitazi ndetse ko kitigeze cya kira inama iyariyo yose igamije gushiraho iyo Komite cyangwa ngo habeho uruhare rwayo mwicyo gikorwa.
Iri tangazo rikomeza rivugako leta ya uganda nta nyungu ifite mu guhungabanya umutekano w’uRwanda, ko ahubwo ishishikajwe no kubahiriza amasezerano yashizweho umukono n’abakuru bibihugu byombi tariki ya 23/9/2019 i Luanda muri Angola.
Inongeraho ko ahubwo itegereje igisubizo cya leta y’URwanda mu gushyiraho Komite ihurihweho n’ibihugu byombi murwego rwo gukemura ibibazo biri hagati yibyo bihugu.
Muri iri itangazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe itangazamakuru muri uganda arangiza avugako igihugu cya uganda kitarajwe inshinga nibikomeza kuyivugwaho mw’itangazamakuru, ko ahubwo yo yahisemo inzira ya dipolomasi mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihuhu byombi.
Nubwo leta ya uganda ikomeza guhakana uruhare rwayo mu gukorana no gutera inkunga ishyaka rya RNC rirwanya leta y’Urwanda, ni kenshi hagiye hagaragara ibimenyetso, byemeza ko Uganda ikorana byahafi n’imitwe irwanya Leta y’uRwanda nka RUD URUNANA,RNC na FDLR.
Hategekimana Jean Claude