Komisiyo y’igihugu ishinzwe itumanaho mu gihugu cya Uganda (Uganda Communications Commission) yafunze imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwose bwo kohererezanya ubutumwa hifashishijwe murandasi muri iki gihugu. Ibi bikaba bibaye mu gihe hitegurwa amatora yo guhitamo uzayobora iki gihugu ateganijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama2021.
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uyu akaba ariwe uza ku ruhembe rw’imbere mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, kuri uyu wa Kabiri yasabye abamushyigikiye ndetse n’abanyagihugu muri rusange kuzitabira amatora ari benshi. Mu mbwirwaruhame yuje imbamutima, iyi mpirimbanyi yongeye kwikoma abashinzwe umutekano bamuteye iwe mu rugo bagahondagura abo bahasanze.
Amatora agiye kuba mu gihugu cya Uganda yabanjirijwe no guhangana gukomeye hagati ya Kaguta Yoweri Museveni wifuza kuyobora manda ye ya gatandatu ndetse na Bobi Wine w’imyaka 38 y’amavuko ushyigikiwe ahanini n’urubyiruko rwakuze ruzi perezida umwe rukumbi, rukaba runyotewe no kubona impinduka mu butegetsi.
Guhera kuri uyu wa Kabiri ,imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Whatsapp zahagaritswe ku butaka bwose bwa Uganda, ni nyuma y’amabwirizategeko yatanzwe na Irene Sewankambo, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe itumanaho muri Uganda, wasabye ibigo by’itumanaho guhagarika izo mbuga ndetse n’ubundi buryo bwose bushobora kwifashishwa abantu bohererezanya ubutumwa binyuze kuri murandasi.
Umwe mu bakozi ba sosiyete y’itumanaho ikorera muri Uganda utifuje ko izina rye rimenyekana ku mpamvu z’umutekano we yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko amabwirizategeko bahawe agamije kwihimura kuri sosiyete ya Facebook nayo iherutse gufunga zimwe muri konti zakoreshwaga na guverinoma ya Uganda.
Abagera kuri Miliyoni 18 nibo biyandikishije kuzitabira amatora yo guhitamo uzayobora Uganda ndetse n’abazabahagarikira mu nteko ishingamategeko. Museveni wayoboye Uganda kuva mu 1986 ahanganye n’abandi bakandida 10 bifuza kuyobora Uganda.
Shyaka Josbert