Amaradiyo atatu yakoragaho abanyamakuru b’Abarundi bahungiye mu Rwanda yafunze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo u Burundi bwumvikanye n’u Rwanda mu rwego rwo kunoza imigenderanire y’ibihugu byombi.
Mu maradiyo yafunzwe harimo Radiyo Inzamba, Radiyo y’abanyagihugu RPA ari yo Humura na Radiyo na televiziyo Renaissance . Aya maradiyo yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka 2015, nyuma y’uko abayakoragaho bahunze bashinjwa ubufatanye mu guhirika ubutegtsi bwa Petero Nkurunziza wayoboraga iki gihugu.
Inkuru y’ijwi rya Amerika ikomeza ivuga ko , Guvernoma y’u Burundi yishimiye iki cyemezo cyafatiwe aya maradiyo yakoreraga ku butaka bw’u Rwanda, aho binavugwa ko biri mubyo u Burundi bwari bwasabye u Rwanda mu rwego rwo kunoza imigenderanire y’ibihugu byombi.
Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ko u Burundi bwishimiye iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda, aho anemeza ko ari intangiriro nziza zo kunoza umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi,