Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America, Wendy Sherman, bahuye baganira ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, nuko byatangajwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America mu itangazo yashyize hanze.
Iri tangazo rivuga ko Dr Vincent Biruta ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America, Wendy Sherman baganiriye ku bubazo by’umutekano biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Iri tangazo rigira rivuga ko aba bayobozi bombi barebeye hamwe “uburyo bwo guhagarika ibikorwa by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo guteza imbere amahoro muri Repubulika ya Central Africa.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Sherman yavuze ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ishyigikiye inzira zashyizweho zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa zirimo ubuhuza bw’Igihugu cya Angola ndetse n’ibiganiro biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Guverinoma ya USA iti “Irasaba ko impande zose zihagarika ibikorwa by’intambara muri aya makimbirane, bakarushaho kongera imbaraga mu nzira za politiki.”
Ni ibiganiro bihuje u Rwanda na USA mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja iki Gihugu cy’igituranyi ko gifasha umutwe wa M23 ariko nacyo kikaba kitarasibye kubyamaga no kubihakana.
Nanone kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abategetsi bayo, bakunze kugaragaza ko bifuza ko iki Gihugu cyashoze intambara ku Rwanda, na rwo rukavuga ko rwiteguye ndetse ko igihe cyose cyaruyishozaho ruhagaze bwuma ko rwayirwana rwemye.
RWANDATRIBUNE.COM