Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara w’abarimu, ku buryo abigisha mu mashuri abanza bazamuriwe ku kigero cya 88%.
Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo imitwe yombi yari yateranye kugira ngo ayigezeho ibijyanye na gahunda y’uburezi bw’ibanze.
Dr Ngirente kandi yatangaje ko uretse kuzamura 88% ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza, n’abarimu bafite impamyabumenyi za A1 na A0 na bo bazamuriwe ku kigero cya 40%.
Ubwo yagaragarizaga Abadepite n’Abasenateri uko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzamura imibereho ya mwarimu, Dr Ngirente yavuze ko kuva muri 2019 umushahara w’abarimu wagiye uzamurwaho 10% buri mwaka.
Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021-2022 bwo hatazabaho kuzamura umushahara wa mwarimu ku kigero cya 10% ahubwo ko kuva muri uku kwezi kwa Kanama, abarimu bazongererwaho 88% ku bigisha mu mashuri abanza na 40% ku barezi bafite A1 na A0.
RWANDATRIBUNE.COM
Hasigaye mwalimu wa kaminuza!
Harya we azira iki koko gutuma nibura a PhD holder nta na 1million yahembwa,uwemerewe kugura imodoka ( though very few) ntiyemererwe lumpsum nk uko abandi bakozi bimeze?
Nyamara administrators muri kaminuza bo izoadvantages bazemererwa?
Mu by’ukuri twabashimiye kuba abarimu no mu mashuri abanza babahaye inyongera ya 88%, gusa twasabaga ko bibaye ari ibishoboka abarezi bagiye mu kazi ko kwigisha nursery na primary, bahabemwa contracts za burundu murakoze
Ni byiza cyane pe ko mwarimu yazamuriwe umushahara kuko twese ubumenyi dufite n’icyo turi cyo ubu bikomoka kuri mwarimu! Congratulations!!!!!!!
Gusa na umuforomo akwiye gutekerezwaho mu buryo bw’umwihariko kuko kugeza ubu Nurse A1 na Nurse A0 bafite umushahara ungana,ikindi mwese murabizi ko mu gihe cya COVID-19 abandi bakozi ba leta bakoreraga mu rugo ariko umuforomo (kazi) we yasabwaga gukora n’amasaha y’ikirenga,uri muri congé akavanwayo kandi we agasabwa gukurikiranira hafi umurwayi wese ugaragaweho COVID -19 kurusha Doctors!Ariko nta gihembo cyihariye yagenewe nk’umuntu witanze mu bihe biroroshye! Na horizontal promotion nawe ntiyayihawe muri iyo myaka yafashwe kimwe n’abakoreraga akazi mu rugo!Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame cyokora yadushimiye mu ruhame ariko mu mufuka ntacyiyongereyemo pe!
Ni ukuri Leta izarebe uko yagenza abakozi bakorera kwa muganga kuko baravunitse cyane cyane muri biriya bihe by’icyorezo cya COVID-19!