Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ryo kwifuriza ishya n’ihirwe William Ruto watorewe kuyobora Kenya.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rivuga ko rwanditswe mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yifuza gushimira Guverinoma ya Kenya ndetse n’Abanyakenya bose ku bw’amatora meza baherutse kugira yabaye tariki 09 Kanama 2022.”
Iri tangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda irifuriza ishya n’ihirwe Nyakubahwa William Samoei Ruto ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”
U Rwanda kandi rukomeza rwizeza Kenya ko Guverinoma z’Ibihugu byombi zizakomeza gukorana ndetse no gusigasira umubano n’ubucuti busanzwe hagati y’Ibi Bihugu bisanzwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
William Ruto wifurijwe ishya n’ihirwe na Guverinoma y’u Rwanda, yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ahigitse Raila Odinga bari bahanganye.
Gusa ku ruhande rw’abashyigikiye Raila Odinga, bongeye kugaragaza kutishimira intsinzwi ndetse bamwe muri bo bahise birara mu mihanda bakora imyigaragambyo yahoshejwe na Polisi ya Kenya.
RWANDATRIBUNE.COM