Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, bazanye na Minisiteri nshya ari yo Ishinzwe Ishoramari rya Leta.
Ni impinduka zikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022.
Muri izi mpinduka, ni uko Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba yasimbuye Beata Habyarimana wari umaze umwaka n’igice kuri uyu mwanya yagiyeho muri Werurwe umwaka ushize wa 2021.
Perezida Kagame kandi yashyizeho Minisitiri mushya utari usanzwe muri Guverinoma y’u Rwanda ari we Minisitiri Ushinzwe Ishoramari rya Leta akaba yagizwe Eric Rwigamba
Nanone kandi Guverinoma y’u Rwanda yinjiyemo Dr Ildephonse Musafiri, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Uyu Dr Ildephonse Musafiri yasimbuye Dr Ngabitsinze wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Iyi Minisiteri nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta, yahise inahabwa Umunyamabanga Uhoraho, akaba ari Yvonne Umulisa.
RWANDATRIBUNE.COM