Guverinoma y’ubwongereza na guverinoma y’u Rwanda byasinyanye amasezerano yuko u Rwanda rwajya rwakira abimukira bajya mu bwongereza mu buryo budakurikije amategeko bakaza mu Rwanda kuhategereza niba babona ubuhungiro mubwongereza cyangwa ko babona ibindi bihigu by’iburayi byabakira.
Ibi urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rugiye kongera kwiga kuri uyu mwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gahunda imaze igihe ariko yitambitswe n’abatayishyigikiye.
Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kuzumvisha abacamanza mu Cyumweru gitaha ko iyi gahunda ikurikije amategeko, bityo ko aba mbere bakoherezwa mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Guhera ku wa Mbere, nibwo abanyamategeko ba Guverinoma bazasobanurira Urukiko rw’Ikirenga ko imyanzuro yafashwe n’inkiko zibanza itari iboneye. Bazaba baburana n’abahagarariye abimukira barimo abaturuka muri Syria, Iraq, Iran, Vietnam na Sudani.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hamwe n’abagize Guverinoma ye, basobanura ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, ari uburyo bumwe buboneye bwo guca ubucuruzi bw’abimukira bunyuranyije n’amategeko, kandi ko bizafasha mu gukumira abinjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo yavuze ko kwakira aba bimukira ari uburyo bwo gufasha abantu bose bajya muri kiriya gihugu mu buryo butemewe bigashyira ubuzima bwabo mu kaga avuga ko u Rwanda nk’igihugu gifite amateka yihariye kidashobora gutererana uwari we wese uri mu kaga nkako bariya bimukira bahura nako.
Mucunguzi obed