Mu kiganino cyitwa Breakfast cya Sky News, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Green Party Dr Habineza Frank yagaragaje ko yitandukanyine n’ibyo u Rwanda ruvuga ku kibazo cy’abimukira bazava mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda.
Habineza yavuze ko kohereza abimukora mu Rwanda ngo byaba ari nko gukina ku buzima bw’abantu.
Yavuze ko guverinoma y’Ubwongereza idakwiye gukina imikino ya politike ku buzima bw’abantu ,ibi akaba yabisubije umunyamakuru ku kibazo yari amubajije uburyo abona umushinga mushya w’itegeko ry’ubwongereza ku masezerano yabo na guverinoma y’u Rwanda ryo kuzana abimukira mu Rwanda.
Ibi bijyanye n’ibyabarwanya uyu mushinga bavuga ko mu Rwanda ari ahantu hadatekanye, mu gihe Leta y’u Rwanda yerekana ingingo nyinshi zerekana ko u Rwanda ari ahantu hatekanye kandi hari iyubahirizwa risesuye ry’Uburenganzira bwa muntu.
Habineza yavuze ko iri tegeko niridatorwa azabyishimira kandi ko guverinoma y’ubwongereza idakwiye gukina imikino ya politike k’ubuzima bw’abantu.
Habineza yakomeje avuga ko kandi ubwongereza budakwiye kwikuraho inshingano zabwo ngo buzegeke ku bandi .
Yagize ati: “Gufata inshingano z’ubwongereza ukazishyira ku Rwanda ni akarengane, kandi binyuranije n’amategeko,uyu mushinga w’itegeko ntabwo ari mwiza”
Habineza avuga ibi mu gihe guverinoma y’ubwongereza nayo yunga mu rya Leta y’u Rwanda yerekana ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gishobora kwita ku bimukira bakizanwamo kandi bakahagirira umutekano.
Umushinga mushya w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda wakozwe nyuma yuko inkiko zitandukanye zerekanye ko amasezerano ari hagati y’u Rwanda na guverinoma y’Ubwongereza yo kuzana abimukira bakuwe muri iki gihugu adakurikije amategeko .
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda si ubwa mbere rigaragaje ko ridashyigikiye ko abimukira bava mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda kuko n’umwaka ushize ryari ryabigarutseho rivuga ko ayo masezerano anyuranije n’amategeko arengera ikiremwa muntu.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com