Umunyarwanda Habyarimana Mbitse Jean Claude wiyita Jules Murumba, nyuma y’uko umuryango ACOPA-ONGd utangarije ko ugiye gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’agatsiko ke kitwaje intwaro, bayobowe n’uyu mugabo, na we yashyize hanze ibaruwa ifunguye yandikiye abategetsi batandukanye bo muri DRC yisobanura avuga ko abanditse iriya baruwa ari abatumwe na Pererezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Uyu mugabo ushinjwa ubwicanyi bwakorewe muri Rutshuru no muri Masisi, ndetse hagatangwa n’urutonde rw’ababuze ubuzima kubera we n’agatsiko ke, yirenze ararahira avuga ko amakuru y’uko hari ababuze ubuzima kubera we ari uburyo bwo kumuharabika, kandi byihishwe inyuma na Leta y’u Rwanda.
Yongeyeho ko Nyatura CMC/FDP itishe abantu nk’uko babivuga yemeza ko uyu ari umutwe wa Polotike aho kuba umutwe w’inyeshya, yongeraho ko abantu bapfuye bishwe n’u Rwanda aho kuba Nyatura ishinjwa ibi.
Uyu mugabo akunze kwigaragaza cyane mu burasirazuba bwa Congo, akorana byahafi n’igisirikare cya DRC, ibintu benshi bamushinja ko aba ari uburyo bwo kuyobya uburari, naho ubundi ari inkoramaraso.
Umuhoza Yves