Rusesabagina Paul umaze igihe gito ahawe imbabazi na Leta y’u Rwanda, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25,ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa agahabwa imbabazi, yemeza ko atazasubira mu bikorwa nk’ibyo yahozemo, nyamara bidaciye kabiri, hatangira kumvikana imvugo ko yaba yararekuwe kubera igitutu cy’amahanga.
N’ubwo uyu mugabo yavuze ibi bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda, asaba imbabazi, hari abavuga ko niba koko ibivugwa ari ukuri byaba bimeze nka ya nkunguzi y’inkoko ishoka agaca kayireba.
wawundi wafungiwe ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda, yanyuranyine n’imbabazi yasabye, avuga ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.
Rusesabagina washinze umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu, avuga ko kubera izabukuru n’uburwayi budakira, asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya politiki.
Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.
Ubwe yagize Ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.
Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum.
Muri iyi nama yiga ku burenganzira bwa muntu, Rusesabagina yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.
Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk’uko yabyanditse ajya gufungurwa.
Ati “Uyu munsi ndi umuntu widegembya kubera amajwi yanyu n’abandi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba ndi kuvugana namwe […] Mwese mwishyize hamwe, muharanira ko mfungurwa.”
Kuri Rusesabagina, gufungurwa kwe yabyiswe intsinzi. Ati “Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi.”
Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y’abahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.
Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.
Ibi bigaragaza ko akomeje ibikorwa bye bya Politiki byaba bihabanye n’imbabazi yari yasabye, bityo akaba ashobora gukurirwaho imbabazi yari yahawe agasubira kurangiza igihano cye muri Gereza.