Nyuma y’igenzura ryakozwe mu masoko anyuranye mu Gihugu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yafashe icyemezo cyo gukuraho umusoro ku nyongera gaciro ku muceri n’ifu y’ibigori, ihita inatangaza ibiciro ntarengwa by’ibiribwa.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, rivuga ko ibi byose byakozwe nyuma y’igenzura ryakozwe mu masoko anyuranye hirya no hino mu Gihugu, rigasanga hari abacuruzi batumbagije ibiciro nta mpamvu bashingiyeho.
Iyi Minisiteri ivuga kandi ko nyuma yo kuganira n’inzego zirebwa n’ibiciro ku masoko zaba iza Leta n’iz’abikorera, hagasesengurwa impamvu zatumye ibiciro bizamuka, hahise fatawa icyemezo cyo gukuraho umusoro uzwi nka TVA ku muceri ndetse no kuri kawunga.
Iri tangazo rigira riti “MINICOM iramenyesha Abanyarwanda bose ko umusoro ku nyongera-gaciro (VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri, utagomba gucibwa.”
Iyi Minisiteri kandi yahise inatangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa, aho kawunga itagomba kurenza amafaranga 800 Frw, naho umuceri wa macye ukaba uzajya ugura 820, mu gihe uwa menshi ari 1 455 Frw.
RWANDATRIBUNE.COM