Nyuma yuko bigaragaye ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umubare nyamwinshi ari urubyiruko, ahanini rwishora mungeso mbi z’ubusambanyi bikaruviramo kwandura SIDA ndetse no gutwara inda zidateganijwe. Umuryango “ UMURI FOUNDATION” w’umutoza jimmy mulisa watangije “ubukangurambaga yise”KINA UNIRINDE CAMPAIGN”.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana, Umuri Foundation ndetse n’Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda).
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana ruri mu biruhuko, ni rwo rwakanguriwe kwirinda Virus itera Sida biciye mu mupira w’amaguru no muri Siporo muri rusange.
Iyi gahunda kandi, yatangiranye no guhugura abatoza bagera kuri 35 babarizwa mu marerero yigisha umupira w’amaguru mu Karere ka Rwamagana, ku kwigisha abangavu ndetse n’ingimbi kumenya uko bakwirinda Virus itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Irerero rya Umuri Foundation rifatanyije na AHF-Rwanda, bahaye aba bana ibikoresho birimo imipira yo gukina, imyenda yo gukinisha ndetse n’inkweto.
Umuri Foundation yashinzwe mu mwaka wa 2019, igamije gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ariko bakabijyanisha no kwiga. Iri rerero rifasha abana badafite ubushobozi gusubira ku ishuri ndetse rikabamenyera ibikenerwa byose.
Uyu mwaka w’imikino, ryitabiriye shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu ariko ntiyagira amahirwe yo kubona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.
chadrack NIYIBIGIRA