Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Qvin cyita ku buzima bw’abagore akaba ari n’umuganga wo mu gihugu cya Danmark witwa Sara Naseri yatangaje ko nubwo miliyoni 8 z’abagore n’abakobwa batuye isi, ngo ntiyibaza uburyo andi maraso y’itabwaho ariko ayitwa imihango bakaba batarayakorera ubushakashatsi k’uburyo yajya akoreshwa mu buvuzi nk’andi.
Aho yagize ati’’ amaraso ni amatembabuzi amenyerewe mu gukoreshwa hafatwa ibyemezo mu buvuzi ,ni kuki amaraso y’igitsina gore atakara buri munsi atakorerwa ubushakashatsi ngo nayo abe yakoreshwa mu buvuzi.
Ikigo cya Naseri nicyo cyakoze ubushakashatsi ku maraso y’imihango y’abakobwa n’abagore ,kinagaragaza ubushakashatsi bw’imbitse kuri ayo maraso, basanga ko atari umwanda nk’uko benshi babitekereza.
Naseri yavuze ko igihe yari ku ishuri aribwo yafashe umwanya akora ubushakashatsi bw’amaraso abakobwa n’abagore bava mu gihe cy’imihango asanga habamo ploteine 385 zihariye, aho yashakaga kumenya ibigize ayo maraso.
Naseri n’itsinda rye Qvin, bavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ayo maraso nk’uko haricyo babonyemo mbere ko bishobora kuba byatanga igisubizo cyabafite indwara y’Umutima na Diabete.
Umushakashatsi wo muri Berlin akaba n’umwe mu bashinze ikigo Theblood, gikora ubushakashatsi ku maraso yavuze ko, kuba babikoraho ubushakashatsi ko aribyo, ariko kandi hakabanzwa kuvanwamo imyumvire ndetse n’imiziririzo y’abantu ku birebana n’amaraso y’imihango yaba agiye kwifashishwa mu buvuzi.
Yavuze kandi ko bagiye gushaka laboratwari izemera kubafasha mu mubushakashatsi bw’amaraso y’imihango ishobora kuba yabakorera kimwe n’izikora ubushakashatsi ku nkari,amacandwe hamwe n’amazirantoki
Niyonkuru Florentine