Hakomeje gucicikana amashusho y’abasirikare w’abazungu bambaye impuzankano iriho ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari kwigisha abasirikare ba FARDC, kurasa.
Ni amashusho yakwirakwiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, agaragaza aba basirikare b’amuzungu bari guha imyitozo abasirikare ba FARDC.
Amakuru yaje kumenyekana, ni uko aya mashusho yafatiwe i Masisi ubwo bamwe mu bacanshuro bo mu itsinda rya Wagner Group bariho baha imyitozo aba basirikare ba FARDC.
Aba bacanshuro bari gutoza FARDC, kandi na bo bagiye bagaragara ku rugamba iki Gisirikare gihanganyemo n’umutwe wa M23, ariko nabo bagiye bagaragara biruka bakiza amagara yabo kuko M23 yabaga yabakubise incuro.
Perezida Felix Tshisekedi wa RDCongo wakunze kunengwa kwinjiza abanyamahanga mu ntambara ihanganishije abanyekongo, yigeze kwemera ko muri Congo hariyo abasirikare b’abanyamahanga ariko ko ngo baje guha imyitozo abasirikare b’iki Gihugu.
RWANDATRIBUNE.COM