Imwe mu ndege z’intambara z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iherutse guhanurwa n’umutwe wa M23. Hagaragaye amashusho bivugwa ko yafashwe ubwo umurwanyi wa M23 yahanuraga iyi ndege.
Iyi ndege y’intambara ya Congo, yahanuwe umusibo ejo hashize, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 ubwo urugamba rwongeraga kwambikana hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Mai-Mai ndetse n’abacanshuro b’Abarusiya.
Muri iyi mirwano yabereye Kitshanga, FARDC yakoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ariko imwe mu zo yari yiyambaje ibyayo ntibyarangiye neza kuko yahanuwe na M23.
Ni na bwo imwe yahungaga ikagenda itazi aho yerecyeza ikisanga yageze mu kirere cy’u Rwanda ari na bwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zayirasagaho na yo ikagenda ikongoka.
Ubu noneho hashyizwe hanze amashusho bivugwa ko ari ay’umurwanyi wa M23 ari guhanura iriya ndege yahanuwe n’uyu mutwe.
Here isn't in DRC , it's my favorite n' wishes … pic.twitter.com/j3HbKNLKH8
— Aganze Rafiki (@AganzeRafiki) January 25, 2023
Aya mashusho agaragaza umusirikare afite imbunda irasa ibisasu biremereye, ayihetse ku rutugu, ubundi agakurikirana uburyo iyi ndege iri kugenda, agahita ayipima igisasu, kigahita kiyishwanyaguza ikaruhukira hasi ikongoka.
Aya mashusho ashe akurikira ifoto yari yashyizwe hanze igaragaza iyo ndege yaguye hasi iri gukongoka hari kuzamuka umwotsi.
Intambara hagari ya M23 na FARDC irakomeje muri Kitshanga aho kuri uyu wa Gatatu, n’ubundi hari haramukiye imirwano iremereye.
RWANDATRIBUNE.COM
Wa munyamakuru we ugaragaje urwego rwo hasi pe! Iriya video ushizeho nuwayi postinze yanditseho ngo” Here isn’t in DRC, it’s my favorite n’ wishes” none urateruye? Please verify the sources before. Urandebera ibigambo byose wanditse kuri video game?
uratubeshye pe muri DRC ntahantu wabona paysage imeze kuriya
Ariko ubundi ikikinyamakuru kombona ntazi ibyo kivuga? Gikwiye guhagarikwa pe,ahubwose witegereje neza ariyamashuhsho urabona Ari muri DRC?