Abasirikare ba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bagaragaye bari kumisha ibisasu biremereye ku mutwe wa M23.
Aya mashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umutwe wa M23, ukoresha konti ya General Sultan Makenga kuri Twitter [ntibizwi niba ari General Makenga wa nyawe wa M23].
Aya mashusho, agaragaza abasirikare bambaye imyambaro ibaranga ko ari MONUSCO, bari gushyira amabombe mu mbunda iremereye, ubundi bakarasa, bagira bati “Fire [umuriro].”
Uyu washyize amashusho kuri Twitter, yagize ati “Bose bari kurwanya M23.”
Tous pour combattre le M23!!! pic.twitter.com/DZTafbMiIB
— Aganze Rafiki (@AganzeRafiki) December 29, 2022
Kuva urugamba hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rwakubura, uyu mutwe wakunze gusobanura ko FARDC ifatanyamo na MONUSCO ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDRL.
Ni ibintu byatunguye benshi cyane kumva ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zijya ku rugamba zifatanyijemo n’umutwe w’iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamaganga.
MONUSCO yo yavuze ko itari kurwana ahubwo ko igenda icungira umutekano abasivile bo mu bice byabaga biri kuberamo urugamba.
MONUSCO kandi na yo yageze aho abanyekongo barayihindukirana bavuga ko ntacyo ibamariye ndetse bakora imyigaragambyo iremereye bayamagana, yanaguyemo abantu batandukanye barimo abasivile ndetse n’abasirikare n’abapolisi bo ku ruhande rwa MONUSCO.
RWANDATRIBUNE.COM