Si rimwe cyangwa kabiri hagaragara bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basinze babaye ibyatsi, barwana, basahura cyangwa biba ibya rubanda; bigatuma bamwe bemeza ko ubunyamwuga bw’iki gisirikare ari ngerere.
Ubu hongeye kugaragara amashusho y’abasirikare babiri ba FARDC babaye ibyatsi basinze ka manyinya.
Aba basirikare babiri baba bicaye ku ibaraza ry’inzu, baba bambaye impuzankano ya gisirikare bagaragara basinze bikomeye cyane, bagwirirana nubwo ba bicaye ndetse barimo kuzengera aho baba benda kwikubita hasi.
Umwe mu batanze igitekerezo kuri aya mashusho, yavuze ko ibi bishimangira ko igisirikare cya Congo gifite ibibazo byinshi bituma kinahora gitsindwa dore ko kimaze iminsi kimerewe nabi n’umutwe wa M23 bahanganye mu mirwano imaze igihe.
Hari n’abavuze ko aba basirikare ba Congo badashobora guhagarara imbere y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kizwiho ubunyamwuga n’ubuhanga budasukirwa mu kurwana urugamba.
Ni nyuma yuko Guverinoma ya Congo ikomeje gukomeza kuvuga ko iki Gihugu cyifuza gutera u Rwanda ndetse igisirikare cyacyo kikaba cyaragiye gishotora kenshi RDF ariko inshuro zose babigerageje, igisirikare cy’u Rwanda cyahitaga kibaha isomo rya gisirikare.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa uherutse gusura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwije ukuri mugenzi we Felix Tshisekedi, anamusaba kubaka inzego z’Igihugu ndetse n’Igisirikare gikomeye.
RWANDATRIBUNE.COM