Nyuma yuko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kuvogera u Rwanda, hagaragaye ifoto yayo iri kogoga mu kirere cy’u Rwanda.
Iyi ndege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 mu masaha asatira saa tanu z’amanywa.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyo muri Congo, bemeza ko iyi ndege yari ivuye kurasa ku barwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye na FARDC mu mirwano imaze igihe.
Bivugwa kandi ko abasirikare bo ku ruhande rw’u Rwanda barwanira mu mazi (Marine) barashe mu kirere kugira ngo iyi ndege idakomeza kuvogera ikirere cy’u Rwanda ikaba yanahungabanya umutekano w’Abaturarwanda.
Iyi ndege kandi yanagaragaye mu kirere cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari ivuye mu Rwanda.
Kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Rwanda cyangwa urundi rwego rwa Guverinoma y’u Rwanda ruragira icyo ruvuga kuri ubu bushotoranyi bwongeye gukorwa n’iki Gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM