Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ni kimwe mubihugu biri mu ntambara muri iki gihe, kuko Leta y’iki gihugu imaze igihe ihanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa muburasirazuba bw’iki gihugu.cyakora n’ubwo bari mu ntambara bari no mubiganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Nyamara kuva iyi mirwano yatangira ni kenshi izi nyeshyamba zumvikanye zisaba Leta ko bagirana imishyikirano kugira ngo buri wese asase inzobe n’undi bibe uko hanyuma bashakire hamwe umuti w’ikibazo cyo muburasirazuba bwahindutse indiri y’umutekano muke.
N’ubwo izo nyeshyamba zasabaga ibyo ariko abanyepolitiki bo muri iki gihugu bakunze kumvikana bavuga ko nta mamvu yo gushyikirana n’izo nyeshyamba, ko ahubwo bazazirasa aho kugirana ibiganiro. Imiryango mpuzamahanga nayo yakunze kumvikana isaba Guverinoma ya DRC kugerageza kuganira n’izo nyeshyamba kuko intambara isenya kurusha uko yakubaka.
Iyi Guverinoma yanasabwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kugerageza kuganira n’izi nyeshyamba mu rwego rwo kurengera abaturage bakomeje kwicwa n’intambara nyamara biranga, dore ko iki gihugu cyahise gitumizab indege z’intambara mu Burusiya, indege yanashinjwe kwica imbaga itabarika y’abasivile, dore ko bamwe bavugaga ko imwe muri izo ndege ishobora kuba yari ifite ikibazo ari nayo mpamvu itarashe mu nyeshyamba, ahubwo ikarasa mu nsisiro z’abaturage.
Icyakora iyi reta yaje kwemera kugirana ibiganiro n’imwe mu mitwe ibarizwa muri DRC cyakora ibyo biganiro bihezwa mo umutwe wa M23 wari umaze igihe uhanganye na Leta.
Uyu mutwe ugizwe n’abanyecongo bavuga ururimirw’Ikinyarwanda , ukaba uvuga ko uharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu no kurengera ubwoko bwabo.
Ese ibi biganiro bitatumiwemo impande zombie bizagira umusaruro? N’ubwo ibi biganiro birimo imitwe myinshi ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC, byahejwe mo umwe mumitwe iteye inkeke kurusha iyindi, ibi bigatuma buri wese yibaza niba inzira ya Demokarasi ariyo izazana igisubizo cyangwa se intambara.
Harimo abavuga ko kugira ngo ibi biganiro bigire akamaro bigomba gutumirwamo impande zombi, haba k’uruhande rwa Leta cyangwa se k’uruhande rw’inyeshyamba kandi zose bityo bagasasa inzobe ntawe uryarya undi, kandi ibivuye muri ibyo biganiro bigashyirwa mu bikorwa.
Umuhioza Yves