Hakomeje kwibazwa ikibazo cy’ukwiriye kuba ari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya FDLR na M23.
Iyi mitwe yombi, iri mu bikomeje gutuma ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari birebana iyingwe, by’umwihariko hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda, narwa rushinja Kinshasa gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugamije kuruhungabanyiriza umutekano .
Mu byukuri FDLR na M23 ninde ukwiye kuba ari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?
Umutwe wa FDLR ,ugizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (EX.FAR) ,Interahamwe n’abandi bahunze u Rwanda mu 1994 nyuma yo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo bahungaga muri uwo mwaka, bemerewe n’ubutegetsi bwa Mobutu Seseseko, kwinjira ku butaka bw’icyahoze ari Zaire(Ubu ni DRC), bafite intwaro zabo zose ndetse nyuma batangira kuzikoresha mu kugaba ibitero ku Rwanda.
Si u Rwanda gusa ,kuko umutwe wa FDLR, uvugwaho kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w’Abaturage mu burasirazuba bwa Congo, ibintu byatumye ubawunshinze (bakiri mu kitwa ALIR yaje guhinduriwa izina yitwa FDLR), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zibashyira ku rutonde rw’abayobora imitwe y’iterabwoba ndetse bamwe muri bo barimo Lt Gen Byiringiro Victoire (ubu ni Perezida wa FDLR) na bagenzi be bashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi.
Uko ubutegetsi bwa DRC bwagiye busimburana, ntabwo bwigeze bukemura iki kibazo ahubwo bwakomeje gukorana no gutera inkunga uyu mutwe kugeza magingo aya, ari nayo ntandaro y’amakimbirane ya hato na hato hagati y’u Rwanda na DRC.
K’urundi ruhande, Umutwe wa M23, ugizwe n’Abanye congo kavukire ariko bavuga Ikinyarwanda, bivuze ko bafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo bafite uburengenzira bungana n’ubwandi baturage b’Abanye congo.
Siko bimeze ariko, kuko aba Banye congo bavuga Ikinyarwanda, bakunze guhezwa no kuvutswa uburengenzira bwabo kugeza magingo aya, byanatumye bamwe muribo bahunga igihugu ubu bakaba baheze ishyanga.
Benshi bemeza ko FDLR, ifite uruhare rufatika mu guteza aba banye congo ibyago bigatuma bicwa no kumeneshwa mu gihugu cyabo, biturutse ku kuba ubwo abagize uyu mutwe barahungiraga muri iki gihugu cya DRC ,bahise batangira gukwirakwiza ingengebitekerezo ishingiye ku kwanga Abatutsi b’Abanye congo, nk’uko babigenje bakiri ku butegetsi mu Rwanda.
Ibi , ngo nibyo byatumye M23 umutwe ugizwe w’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ku kigero cya 80%, ufata intwaro kugirango urwanire uburenganzira bwa bene wabo mu gihugu cyabo cya DRC, nk’uko byemezwa n’abavugizi b’uyu mutwe barimo Maj Willy ngoma umuvugizi mu byagisirikare na Laurence Kanyuka umuvugizi mubya politiki.
Aha, niho benshi bahera bibaza ikibazo kigira kiti:” hagati y’ umutwe wa FDLR ugizwe n’abanyamahanga ndetse ushinjwa guhungabanya umutekano w’Abanegihugu muri Kivu y’Amajyaruguru n’umutwe wa M23 ugizwe n’abenegihugu b’Abanye congo barwanira uburengenzira bwabo , ni inde ukwiye kuba ari muri icyo gihugu cya DRC cyangwa se ni inde ubutegetsi bw’icyo gihugu bwagakwiye kuba buha agaciro no gutega amatwi?
Kwibaza iki kibazo ariko, bituruka kukuba Guverinoma ya Congo , yarahisemo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyamahanga, mu kurwanya abenegihugu baharanira uburengenzira bwabo bibumbiye muri M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com mm