Mu Butegetsi na Politiki muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri ubu ni impaka zikomeye hafi kuri buri cyemezo k’uburyo batumvikana ku ngingo nyinshi kugeza n’abagomba kujya mu myanya y’ubutegetsi.
Muri guverinoma abaminisitiri batandukanye bakora k’unyungu z’amashyaka yabo cyangwa amahuriro babarizwamo kurusha uko bagendera ku ngamba ziriho za Guverinoma.
Ubwumvikine buke bw’ihuriro CACH riri k’uruhande rwa Perezida Tshisekedi na FCC ya Joseph Kabila bagiranye ubutegetsi bugasangirwa, bumaze gusandara .
Ijambo Joseph Kabila yavugiye mu nama ya 38 y’Abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa SADEC yo mu kwezi kwa Kanama 2018, ryabaye nk’irica amarenga ko n’ubwo Joseph Kabila yemeye guhererekanya ubutegetsi mu bw’umvikane igitekerezo cyo kuguma k’ubutegetsi kitamuvuyemo.
Icyo gihe yagize ati:” ba Perezida mu maze iminsi muri izi nshingano ndashimira uburyo nungukiye byinshi mu bunararibonye bwanyu , mwaramfashije mu myaka 20 ishize. Hari bamwe murimwe mwambaniye neza ariko sinabura no kunenga abandi batambaniye neza mwashishikajwe gusa no ku mpindurira ubuzima mu bujyana i kuzimu. Icyo mukwiye ku menya nuko ntabasezeye ahubwo ngize nti naha vuba ndagaruka vuba.”
Nyuma y’iri jambo rya Joseph Kabila abari baraho barumiwe bibaza niba ashobora kwisubiraho akareka ibyo guhererekanya ubutegetsi nk’uko byahise bigarukwaho . Abandi Bati:” azahita yongera abwisubize se “
Icyo Joseph Kabila yavugaga icyo gihe ubu nicyo kigezweho ubu. Kuri Joseph Kabila biragaragara ko yarangije kwitegura kugaruka k”ubutegetsi binyuze mu matora ateganyijwe mu 2023.
Ubutegetsi buzakurikiraho muri Kongo ni ingingo ishishikaje Kabila n’abagize ihuriro FCC riri k’uruhande rwe.
Abagize CASH ihuriro ry’amashyaka ashigikiye Perezida Tshisekedi nabo bakomeje kurwana inkundura bagerageza kugabanya ubwiganze bw’abagize Guverinoma n’intekonshingamategeko benshi bava mu ihuriro FCC riri k’uruhande rwa Joseph Kabila.
Tariki ya 6 Ukuboza Perezida Felix Tshisekedi yavuze kuri televiziyo y’igihugu ko gahunda yo kuzana impinduka mu gihugu irimo izamo inzitizi ziterwa n’abo k’uruhande rwa FCC ya Kabila Kandi ko ashaka gushiraho Guverinoma nshya cyangwa se agahamagaza ayandi matora, ibintu abo muri FCC ya Kabila badakozwa bakavuga ko Tshisekedi ashaka kurenga ku masezerano bagiranye yo gusangira ubutegetsi.
Igena ry’abacamanza mu Rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshingano zakuruye amakimbirane mu mpuzamashyaka za FCC na CACH zose zisangiye ubutegetsi.
FCC ya Kabila ivuga ko itemera abagize urwo Rukiko biturutse kukuba bashigikiwe na Perezida Tshisekedi ariko badashigikiwe n’uruhande rwa Kabila.
Mu ibaruwa Kabila aheruka koherereza abakuru b’ibihugu by’Afurika asa n’utanga abagabo yagize ati:” Mubimenye neza, ubungubu ndasaba nkomeje ko Tshisekedi y’ubahiriza amasezerano twagiranye. Amasezerano arahari agomba kuyubahiriza uko byagendaga kose”
Tshisekedi nawe ariko aheruka gutangaza ko amasezerano yagiranye na FCC ya Kabila agiye kuyareka ahubwo agashaka andi mashyaka agize irindi huriro byatuma agira abamushigikiye benshi kuko ngo asanga Joseph Kabila nabo muri FCC ye babangamiye Politiki yiyemeje.
Iyi akaba ari nayo ntandaro yatumye abo muri FCC batangira amakimbirane nabo mw’ihuriro CACH rya Perezida Tshisekedi.
Abo muri FCC bavuga ko umugambi wa Perezida Tshisekedi ari ugusenya Urunani rwa CACH na FCC
Nehemi Mwilanyo yahise avuga ko ibyo Perezida Tshisekedi yatangaje bitareba abo mw’ihuriro FCC ya Joseph Kabila .
Yagize ati:”FCC ntirebwa n’ibimaze gutangazwa na Perezida Tshisekedi k’uko bitandukanye n’amasezerano twagiranye.” FCC Kandi ishigikiye Minisitiri w’intebe n’abagize inteko ishingamategeko.”
Aha twabibutsa ko Minisitiri w’intebe aturuka muri FCC ishigikiye Joseph Kabila ndetse n’abadepite baturuka muri FCC ya Joseph Kabila akaba aribo biganje mu ntekonshingamategeko.
Ku rundi ruhande ariko ihuriro CACH riri k’uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi ryakomeje gushinja ihuriro rya FCC riri ku ruhande rwa Joseph Kabila kugerageza gukora ubukangurambaga mu bayobozi bakuru b’ingabo za FARDC bagamije kwigarurira igisirikare no ku gumura ingabo.
Kuwa 12 Ugushyingo Gen Leo Richard Kasongo umuvugizi wa FARDC yagize ati:” Turanenga cyane amatsinda y’abanyapolitiki muri iki gihugu bari mu migambi yo guteranya abasirikare, cyane cyane abakuru mu ngabo zacu , bagerageza gusaba bamwe kwihuza nabo ndetse no kwitandukanya n’abandi bikozwe n’abanyapolitiki bamwe hano i Kinshasa. Aba twamaze kubavumbura, kandi ibikorwa byabo ni ibigambiriye guteza ibibazo .Bakwiye kubihagarika abatabikoze bagafatwa bagafungwa”
Umunsi wari wawubanjirije Augustin Kabuyo umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDPS rya Tshisekedi nawe yari yavuzeko amagambo akarishye anenga FCC k’uruhande rwa Joseph Kabila yagize ati:
” Mwebwe FCC muri abagambanyi ,ibyo ngibyo twamaze kubimenya n’ibikorwa byose murimo ntago bikiri ibanga. Muri gukora ibishoboka byose ngo mugaruke k’ubutegetsi, nabyo turabizi, ariko murabikora nabi. None ibyo mwabikoze mu nzira zinyuze mu mategeko mukanagaragaza icyo mwakoresheje ubutegetsi bwa mbere mwariho?
Abenshi muri mwe muri no mu myanya y’ubutegetsi murabizi.Ngaho nimugaragaze ibyo mushoboye muve mu bindi nk’ibyo.
Ubundi icyo mwakoresheje ubutegetsi bwa mbere n’iki? Twese turabizi ntakindi mwabukoresheje. Mwaragiye muhugira mu kwica abantu mu gihugu hose, ubundi muriba muna sahura igihugu. Amazina yanyu hafi ya mwese anyanyagiye hose muri raporo zakozwe hirya no hino ku Isi! Ibyo Kandi namwe murabizi”
Ibi Augustin Kabuyo yabigarukagaho arinako ashinja Minisitiri w’imari wo k’uruhande rwa Kabila ngo kugerageza gutinza imishahara y’abasirikare nkana n’andi mafaranga agenewe ibikorwa bya Gisirikare akabikora k’ubushake, hakiyongeraho na poliki zitandukanye byose bigambiriye gusunikira abasirikare kwigaragambya no kugumukana ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.”
Agustin Kabuya kandi yakomeje agira ati: ” Twarabihoreye turaceceka namwe murashokerwa kuko twari twabanje gutekereza ko hari icyo muzahindukaho, ariko noneho ubu ndababwiza ukuri ko twiteguye kubakurikirana mu nkiko.
Benshi muri mwe mu minsi mike iri imbere, uretse kuba mwabasha gutoroka igihugu byonyine, naho ubundi muraza kuba muri mu buroko.
Muri kugenda mufata ibyemezo bitarimo ubwenge ngo murashaka guhangana natwe, ariko icyo mutazi n’uko nubwo mutari muri UDPS yacu , mwese ishyaka ryacu ryababereye ubwihisho. Iyo bitaza kuba UDPS n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi ibyanyu mwese murabizi nta numwe uvuyemo byari kuba byararangiye nkiby’abambari ba Mobutu 1997. Ese ibyo mujya mubyibuka?.”
Kuwa kabiri w’iki cyumweru habaye imirwano hagati y”abadepite bahagarariye ihuriro FCC riri k’uruhande rwa Joseph Kabila n’abari k’uruhande rwa Perezida Tshisekedi Mu ihuriro rya CACH.
Byabaye ngombwa ko igipolisi aricyo gihosha imirwano hifashishijwe ibyuka bihumanya. Abantu batatu barakomeretse abandi baterana intebe n’ameza byari mu nteko ishingamategeko i Kinshasa .
Binyuze kuri televisiyo y’igihugu ku cyumweru gishize Perezida Tshisekedi yavuze ko y’iteguye gusesa inteko y’abadepite no guhindura Guverinoma bibaye ngombwa .
Vuba aha nyuma y’imirwano yahuje abadepite b’ihuriro CACH rya Felix Tshisekedi na FCC ya Joseph Kabila, Jeanine Mabunda wari Perezida w’inteko ishingamategeko akaba yari no k’uruhande rw’ihuriro FCC ya Kabila yaregujwe.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko icyo Perezida Felix Thsisekedi ashaka ari ukugabanya ubwiganze bw’abadepite n’abagize Guverinoma benshi baturuka mw’ihuriro FCC rishigikiye Joseph Kabila ngo kuko bakunze kubangamira politiki ye yo kuzana impinduka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Tshisekedi ariko ashobora kubona amaboko mashya ,ndetse bikaba bivugwa ko ariyo ashaka gukorana nayo. Aha twavuga nka Moise Katumbi, Ishyaka AFDC riyobowe na Modeste Bahati, n’abandi batari bake bishobora gutuma abona abamushigikiye benshi.
Gusa ku ruhande rw’abaturage i Kinshasa , abaganiye n’itangazamakuru bagaragaje ko abenshi bashigikiye ibyemezo bya Perezida Felix ,Tshisekedi n’ubwo hatabura bacye bagaragaza gushigikira FCC ya Kabila.
Hategekimana Claude