Ibi ni ibyatangajwe n’umuryango ushinzwe kurengera impunzi ku isi UNHCR, wavuze ko ugiye guhagarika inkunga y’ibiribwa wageneraga ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahel,ngo bitewe n’uko hari ikibazo cy’impunzi kirenze ubushobozi bw’uyu muryango.
Kuwa kabiri w’iki cy’umweru nibwo akanama gashyinzwe kugarura amahoro n’umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye(UN) kasohoye itangazo ryavugaga ko bitewe n’intambara iri kugenda yiyongera mu ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudan, umunsi ku munsi birimo guteza ingaruka zikomeye kandi zitandukanye harimo no guteza ikibazo cy’impunzi nyinshi mugihugu cy’abaturanyi cya Chad.
Imibare y’uyu muryango igaragaza ko kugeza kuri uyu munsi impunzi z’abanyasudani zimaze kugera mu gihugu cya Sudan zirenga miliyoni harimo abahunze mu ntambara yabaye mu ntara ya Darfour mu mwaka wa 2003,ari nayo yasize abarenga 300.000 bahasize ubuzima.
Uyu muryango uvuga ko muri gahunda yawo yo gutanga ibiribwa kumpunzi bari kugenda bacika intege ngo kuko ibiribwa birimo kugenda bisyira cyane cyane mugihugu cya Chad aho hari impunzi ziherutse kugera muri icyo gihugu ziturutse mugihugu cya Sudan mu ntambara imaze iminsi iri kubica bigacika.
Itangazo ry’uyu muryango ryagiraga riti: “Guhera mu kwezi gutaha kw’ugushingo tuzakuraho ubufasha bwose twatangaga ku mpunzi zahungiye imbere muri afurika ziturutse mubihugu birimo Sudan,Repubulika ya Central Africa,Cameroon bitewe n’amafaranga ari kugenda adushirana,bityo rero kuva mu kwezi kwa mbere umwaka utaha abasaga miliyoni 1.4 harimo abantu baheruka guturuka mu gihugu cya Sudan ntabiribwa bazongera guhabwa.”
Igihugu cya Chad kandi gisanzwe gihanganye n’ikibazo cy’inzara ikabije ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi aho kandi kino gihugu kiri kurutonde rw’ibihugu 10 byambere bishonje kurusha ibindi ku isi kuva mu ibarura ryakozwe kuva mu mwaka wa 2020.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com