Mu Rwanda hagiye gushyirwaho uburyo bushya buzafasha umuturage kubona ibyangombwa by’ubutaka atabanje guta umwanya ngo abanze kwiruka inyuma y’abayobozi.
Ibi ni ibiheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko ngo asobanure ibibazo bigararagara muri Serivisi z’Ubutaka.
Bimwe mu bibazo yabajijwde harimo ubutaka bushyirwa mu nyungu rusange ntibwandikwe kuri Leta, bimwe mu byemezo by’ubutaka bisohoka ntibihabwe ba nyirabyo n’itinda ry’imitangire ya servisi z’Ubutaka.
Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc yasubije ko hari amavugura leta yatangiye akaba azarangiza ibi bibazo muri ayo mavugurura harimo ko mu gihe kiri imbere umuturage uzajya ashaka icyangombwa cy’ubutaka azajya akoresha serivisi y’Irembo mu gusaba ibyangombwa by’ubutaka bitabanje kunyura mu Karere.
Ikindi ni uko Harimo gukorwa icyangombwa cy’ikoranabuhanga ku buryo ingendo zo kujya gufata ibyangombwa bikozwe mu buryo bw’impapuro zizavaho. Abaturage bakaba bazabasha kujya babona ibyangombwa byabo kuri ku rubuga rw’Irembo.
Yagize ati “Hari amavugurura Leta irimo gukora. Umuturage uzajya ushaka icyangombwa cy’ubutaka azajya ajya kuri Service y’Irembo atabanje kunyura ku Karere. Hazakorwa kandi icyangombwa cy’ikoranabuhanga ku buryo ingendo zo kujya gufata ibyangombwa ku Karere bikozwe ku buryo bw’impapuro bizavaho bizafasha abaturage kubona ibyangombwa byabo batiriwe bajya ku Karere.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ubutaka yasohotse umwaka ushize, yagaragaje ko hari imanza 421 z’ubutaka Leta yimuyeho abaturage ku nyungu rusange ariko ntibuyandikweho, ibibanza bisaga miliyoni 1,5 bidafite uwo byanditseho hakaba n’ibyemezo by’ubutaka bigera kuri Miliyoni 2 bikibitse mu biro by’abayobozi kuva mu mwaka wa 2010 bidahabwa benebyo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM