Inama y’igihugu y’abafite ubumuga kubufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye gutangira ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga. NCPD, itangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye.
Uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kujya babarura abafite ubumuga, bagashyirwa mu ikoranabuhanga, hakerekanwa ibyo bakeneye, ibyo bahawe, hakagaragara ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba bashobora kujya mu bundi buzima busanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ibibazo bazasangana abafite ubumuga aribyo bizajya biherwaho kugira ngo bakorerwe ubuvugizi. ko ari igikorwa kizaba gikeneye ubushobozi buhanitse kugira ngo bajye mu gihungu hose,
Ati;”kuko tuzajya mu rugo ku rundi, dushaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari, kuko twasanze ubushize ibyo twakoze dukoresheje abaganga bakajya badusanga ku bigo nderabuzima, ugasanga hari abantu bamwe bagiye basa nk’abasigara batabasha kuhagera . ubu rero twafashe umwanzuro w’uko tuzajya tugenda tugera urugo ku rundi, ibikoresho twamaze kubigura, imashini tuzifashisha, hazasabwa byinshi, kugira ngo tujye mu mirenge yose y’Igihugu, tubone abakora ibyo bikorwa tubahugure, nyuma y’aho kandi nitumara kubona ibyo byose tubikoze, tuzaha ubushobozi imirenge n’uturere kugira ngo dukoreshe iyo sisiteme”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga, François Xavier Karangwa, avuga ko bafite inyungu nyinshi muri iri barura, yaba ku ruhande rw’abafite ubumuga by’umwihariko ni ku nzego za Leta. Ati “ kubera ko ayo makuru yabaga adahari, bigatuma tutabasha kugira ibintu bimwe na bimwe tugeraho, ariko nitumara kubona iyo mibare, icyo gihe tuzicara tuvuge tuti reka twihe umuhigo, wenda ko iki dushobora kukirandura mu gihe iki n’iki, buri wese azane imbaraga ze, ibyo bintu bishyirwe mu bikorwa”.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, nka bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba NCPD, avuga ko Igihugu cyose gifite iyo sisiteme y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kubarura abafite ubumuga, ifasha mu kubika amakuru yose akenewe harimo n’ay’abana, agakoreshwa bahabwa ubufasha butandukanye buba bubagenewe.
NCPD nta mibare ihamye y’abantu bafite ubumuga yari ifite, kuko yagenderaga k’uyo yahawe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012.Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abantu bafite ubumuga bagera kuri miliyoni imwe.
Ibarura rusange ry’abafite ubumuga rizakorwa na NCPD ritandukanye cyane n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rigiye kumara igihe cy’ibyumweru hafi bibiri ririmo gukorwa, kuko n’ubwo rizabafasha kumenya umubare w’abaturage bafite ubumuga, ariko ritazagaragaza neza ibibazo byose bafite, birimo imbogamizi bahura nazo.
Biteganyije ko ibarura ry’abafite ubumuga rizatangira mu kwezi k’Ukwakira 2022, rikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyali imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Nkundiye Eric Bertrand