Umwe mu bakomeye mu butegetsi bw’u Burundi yahishuye uko Perezida Ndayishimiye Evariste yitabaje abayobozi b’ibihugu byo mu karere bakamufasha gucungira hafi Gen Bunyoni ubwo yari atangiye kwiyegereza abakomeye mu gisirikare cy’u Burundi FDNB.
Mu kiganiro umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi yagiranye n’ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda, yavuze ko Perezida Ndayishimiye yamenye mbere ko Gen Alain Guillaume Bunyi wari Minisitiri w’Intebe we yashakaga kumuhirika ku butegetsi agahita yitabaza abayobozi b’inshuti ze bo mu karere, nabo bahise bashyiraho uburyo budasanzwe bwo kuneka Gen Bunyoni.
Uyu muyobozi yagize ati: “Hamenyekanye ko Gen Bunyoni yarimo yubaka ubushuti na bamwe mu basirikare bakomeye.Yanagerageje kwifashisha inshutize z’abasirikare mu bihugu byo mu karere bagamije guhirika Ndayishimiye ku butegetsi.Ibi Perezida Ndayishimiye akibimenya yabimenyesheje abayobozi bo mu karere bamufasha guhoza ijisho ku bikorwa byose bya Gen Bunyoni.”
Gen Alain Guillaume Bunoni wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yakuwe kuri uyu mwaka kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, asimbuzwa Lt Gen Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Gen Bunyoni ashinjwa na Perezida w’u Burundi kugeregeza kumuhirika ku butegetsi.
Kuva ku munsi w’Ejo mu girikare cy’u Burundi hari kuba amavugurura agamije kwigiza kure abakekwaho uruhare mu mugambi wa Bunyoni wo Guhirika ubutegetsi bwa Gen Maj Varisito Ndayishimiye.