Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’urubyiruko afungiye mu rugo iwe mu kubera ibyaha bya ruswa akekwaho, hamenyekanye andi makuru ko yigeze gufungwa ubwo yarangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ibi bivuzwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko Bamporiki afungiye iwe.
Hahise hagarukwa ku kiganiro yagiranye na Radio Rwanda umwaka ushize, ubwo yagarukaga ku nzira ye kuva cyera kugeza abaye Umunyapolitiki ukomeye akanagira imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’Igihugu.
Muri iki kiganiro yaganiragamo n’Umunyamakuru Epa Ndungutse, Bamporiki yahishuye ko atigeze yiga umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuko atabashije gukora ikizamini cya leta gisoza iki cyiciro.
Kudakora iki kiganiro si uko yari yabuze amafaranga y’ishuri cyangwa se yari arwaye ahubwo ni uko yari muri kaso. Muti “byagenze gute?”
Bamporiki yabwiye Umunyamakuru ati “niga mu wa gatatu baramfunze na bagenzi banjye batanu kubera impamvu zari zihari batwitiranyije n’ibisambo badufungana na byo icyumweru cyose, badufungura Tronc-Commun bayirangije.”
Yavuze ko nyuma yo kubarekura ari bwo yahise ajya mu Mujyi wa Kigali yahagera na bwo akabanza kubonabona ariko uko iminsi yagiye ishira yagiye yisanga mu miyoborere y’Igihugu itagira uwo iheza, akaza kuba mu Muryango wa RPF-Inkotanyi bikaza kumuhira.
RWANDATRIBUNE.COM