Imitwe yitwaje intwaro yateye gereza nkuru ya Haiti mu murwa mukuru, Port-au-Prince barekura imfungwa zigera ku 4.000. Mu batorokeshejwe harimo abari muri iyi mitwe ndetse banagize uruhare mw’iyicwa ry’ uwari Perezida Jovenel Moïse wishwe muri 2021.
Kuva mu myaka mike ishize, intambara muri iki gihugu cya mbere gikennye ku mugabane wa Amerika zariyongereye cyane, Imitwe yitwaje intwaro ifite gahunda yo gukuraho Minisitiri w’Intebe Ariel Henry ikagenzura 80% by’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.
Ibintu byasubiye irudubi kuwa kane ubwo Minisitiri w’Intebe yajyaga mu ruzinduko i Nairobi muri Kenya ajyanwe n’ikibazo cyo kohereza ingabo mpuzamahanga zizaba zihagarariwe na Kenya muri Haiti.
Umwe mu bakuru b’imitwe yitwaje intwaro Jimmy Chérizier (uzwi ku izina rya “Barbecue”) akaba yatangaje igitero giteguwe neza cyo kumukuraho.
Umwe mu bahoze ari abapolisi bakomeye muri Haiti ndetse akaba azwiho kuba inyuma y’ubwicanyi butandukanye bukorerwa mu murwa mukuru wa Port-au-Prince, yagize ati: “Twese hamwe, imitwe yitwaje intwaro yo mu bice bigize intara zo hagati mu gihugu hamwe n’izo mu murwa mukuru, dufatanye urunana.
Muri uko kurasana kwabaye, abapolisi bane bahasize ubuzima abandi batanu barakomereka, Ibiro bihagarariye Ubufaransa muri Haiti bisaba abantu kwirinda ingendo hagati no mu nkerero z’umurwa mukuru.
Igipolisi cyo muri Haiti gisaba igisirikare kubafasha gukomeza gucunga umutekano mu magereza, ni mugihe iyi gereza yagabweho igitero mu masaha y’umugoraba wo kuwa gatandatu.
Ejo ku cyumweru, imiryango y’iyi gereza yari igifunguye kandi nta n’umwe wari uhari mu bashinzwe umutekano, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, kandi bitangaza ko abantu batatu bageragezaga gutoroka bari baryamye hasi bapfuye.
Umukozi wo muri iyo gereza yabwiye abanyamakuru ba Reuters ko impfungwa 99 ari izahoze mu basirikare ba Colombia bafunzwe bazira kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Moïse – bahisemo kuguma mu byumba byabo muri iyo gereza kumpungenge z’uko bakwicwa haramutse habayeho ukurasana.
Kuva Perezida Moïse yapfa, kutumvikana kwariyongereye, muri Mutarama, ONU yavuze ko abantu barenga 8.400 bahohotewe n’imitwe yitwaje intwaro muri Haiti, harimo abishwe, abakomeretse n’abashimuswe byikubye incuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka wa 2022 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com