Komesiri Remi Ekuka Lipopo, guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati ya Kinshasa n’umutwe wa M23, kugirango intambara ibahanganishije ,ibashe guhagarara ashingiye k’uburyo ibintu byifashe muri iyi minsi
Mu gusa nk’utanga igitekerezo cye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, Komiseri Remi Ekuka , yavuze ko ibiganiro binyuze muri Diporomasi, ariyo nzira yonyine iboneye mu guhosha iyi ntambara ihanganishije Igisirikare cya Leta FARDC n’umutwe wa M23 ndetse iki gitekerezo cye , kikaba gihuye n’icyagaragajwe n’abayobozi b’abamadini atandukanye , mu nama yabahurije mu mujyi wa Goma ejo kuwa 28 Ukwakira 2023 yari yateguwe n’umuryango Saint Egidio.
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga igitekerezo cya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wungirije, kitari buze kumusiga amahoro, bitewe n’uko gihabanye cyane n’icyemezo cya sebuja Perezida Felix Tshisekedi ,wamaze gutangaza ko nta biganiro ateze kugirana n’Umutwe wa M23.
Benshi mu bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basa nabahuje igitekerezo na Komiseri Ekuka, kuko nabo badahwema kugaragaza ko nta mahoro arambye ashobora gupfa uboneka muri aka gace ,mu gihe hatabayeho ibiganiro bya politiki hagati ya Kinshasa n’umutwa wa M23, ugizwe ahanini n’Abanye congo bavuga ikinyarwanda.
Aba banye congo , bavuga ko barwanira uburemngenzira bwabo bambuwe biturutse ku kuba badafatwa kimwe nk’abandi benegihugu ahubwo bakitwa abanyamahanga, kwicwa no gusahurwa imitungo yabo ndetse benshi muribo bakaba bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro ari naho intambara ya M23 ishingiye.
Aha rero , akaba ariho benshi bahera bavuga ko nta mahoro arambye yapfa kuboneka mu burasirazuba bwa Congo , mu gihe Kinshasa itaremera ibiganiro bya politiki ,bigamije gushaka uko ikibazo cy’aba Banye congo bavuga Ikinyarwanda cyabonerwa umuti uboneye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com