Ibi byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi ku nshuro yayo ya karindwi 2021, yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, yari ifite Insanganyamatsiko igira iti “Ingamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus”.
Iyi ni inama yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa (EPRN ) ibaye ku nshuro yayo ya karindwi. Iyi nama yabaye hashingiwe kungamba zo kwirinda icyorezo cya Coronovirus.
Iyi nama yahurije hamwe abashakashatsi, ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abanyamakuru bungurana ibitekerezo byavuye mu bushakashatsi.
Barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo, ingaruka z’icyorezo corovanirus ku bukungu bw’igihugu, uruhare rw’imiyoborere haba imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.
Uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu burambye (Ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, kwishyura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga), ingamba zo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ku bukungu bwo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no ku ruhando mpuzamahanga, ingamba z’ishoramari mu kuzamura ubukungu no guhanga imirimo byashegeshwe n’icyorezo coronavirus.
Iyi nama yabaye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda “MINICOM” Minisiteri y’imari n’igenambigambi “MINECOFIN” imiryango nterankunga ariyo UNCTAD, GIZ, IFPRI, UNECA, OXFAM na UNDP ndetse n’abandi batumirwa bose, baganiriye.
Dr. Charles Ruranga uyobora inama y’ubutegetsi ya EPRN, yavuze ko iyi nama ngarukamwaka yabafashije mu kugaragaza zimwe mu ngaruka zatewe n’icyorezo ndetse n’inama zitangwa n’abashakashatsi mu guhangana n’izo ngaruka.
Icyorezo coronavirus cyahungabanyije isi haba ku buzima bw’abantu, ubukungu bw’isi ndetse n’ubw’ibihugu muri rusange. Ni ku bw’iyo mpamvu ntagushidikanya ko ubu bushakashatsi bwamuritswe bushingiye ku bukungu buzagira uruhare mu gusesengura ingaruka z’iki cyorezo kugeza ubu ndetse no kukigereranya n’andi mahungabana y’ubukungu yabayeho mu bihe byashize.
Buri mwaka, itsinda rishinzwe ibikorwa by’ubushakatsi mu kigo EPRN rihitamo insanganyamatsiko y’umwaka ndetse n’ingingo zizakorwaho ubushakashatsi bikemezwa n’inama nkuru y’ubutegetsi. Ikigo EPRN gihamagarira abantu kwandika mu nshamake ku ngingo zatanzwe nyuma abashakashatsi barushije abandi kwandika bagahabwa ababayobora mu bushakashatsi bwimbitse.
Nyuma ubushakashatsi bwiza buratoranwa bukamurikwa ku mugaragaro mu nama ngarukamwaka. Uretse ubushakatsi bukorwa n’abanyamurwango ba EPRN, n’abafatanyabikorwa bahabwa amahirwe yo gutangaza no kumenyekanisha mu ruhame ubushakatsi na raporo bakoze.
Nkundiye Eric Bertrand