Ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) yatangije umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu muhango wabereye ku kibuga cya Kimisagara- Football Hope Center ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.
Avuga ko bishimiye gutangiza uyu mukino kuko ngo byerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Ati:”Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere ugere ku rwego rushimishije.”
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga.Habanje kuba umukino wa gicuti w’amakipe y’abagabo, Musanze itsinda Nyarugenge ibitego 2-1.
Mu gutangiza umukino w’abagore ku mugaragaro, Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15 yakinwe.
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.
Akomeza Avuga ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, Ngo kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru ko bibereka ko bari gutera imbere. Ati “Tugomba gutangira kureba uko amakipe y’uturere ya Amputee Football na yo yagira amakipe y’abagore, icyo ni cyo cya mbere, noneho na bo bagatangira gukina Shampiyona y’Igihugu ku buryo tugera ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga turi ku rwego rushimishije.”
Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.
Niyoyita Avuga ko ari ubwa mbere bagiye muri uyu mukino, ko ngo bajyaga babona abandi bawukina bakumva ko nabo bagerageza. Ati:”Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye”.
Umukino wa Amputee Footballmu bagore, watangijwe mu gihe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Ukuboza, mu Karere ka Rubavu harizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ku Isi.
Amputee Football nk’uko umupira w’amaguru uhuza abafite ubumuga witwa, ikinwa n’amakipe abiri, buri imwe igizwe n’abakinnyi barindwi (cyangwa bari munsi yabo) barimo n’umunyezamu mu gihe abakinnyi b’imbere bagendera ku mbago.
Nkundiye Eric Bertand