Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe inkoni zera ziyobora abafite ubumuga bwo kutabona , kuri ubu hamaze iminsi hasohotse indi nkoni ifite udushya twinshi mu kuyobora abafite ubumuga bwo kutabona yitwa Inshyimbo.
Ni inkoni ifite udushya twinshi ikaba yaranakorewe hano mu Rwanda ikozwe n’ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cya BENO Holdings.
Tumwe mu dushya tugize iyi nkoni ni uko ishobora gufasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kumenya ikintu atarakigeraho nibura kiri mu ntera ya Metero imwe na sentimetero makumyabiri (1m20cm) hifashishijwe uburyo bwa rukuruzi (sensors), kuba ufite ubumuga yamenya ko bwije cyangwa bucyeye, kumenya ko hari umwijima cyangwa urumuri hifashishijwe uburyo bwa soni zitandukanye no kuba iyi nkoni ishobora kugaragaza aho umuntu ufite ubumuga bwo kutabona aherereye hifashishijwe GPS, bivuga ko iyi nkoni idashobora no kwibwa.
Ibi byose tuvuze haruguru biri mu bice bigize iyi nkoni kandi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (software) ryakozwe n’iki kigo rifasha abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha iyi nkoni.
Kugira ngo ibi byose bikorwe kandi ni uko iyi nkoni igomba kuba ifite umuriro bisobanuye yuko iyi nkoni bayisharija ku muriro.
Iyi nkoni kandi mu gihe cya nijoro icana amatara y’umutuku kugira ngo umuntu uyibonye amenye ko uyifite ari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona bityo atamwitiranya n’undi muntu ubonetse wese.
Iyi nkoni kandi irarinzwe kuburyo niyo yagwa mu mazi cyangwa umuntu ufite ubumuga akayikoza ku muriro w’amashanyarazi ntacyo yaba.
Baganira n’Itangazamakuru Abayobozi bashinzwe ibikorwa muri BENO Holdings aribo Niyoyita Aman na UWASE Melissa, batangaje ko bagize iki gitekerezo mu mwaka wa 2018 nyuma yo gusura ibigo bitandukanye birimo GATAGARA bakareba ibibazo bihari, nibwo bashatse igisubizo cy’uburyo bafasha abafite ubumuga bwo kutabona mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bakomeje bavuga ko umushinga wabo bawerekanye muri Youth Connect uza kwemerwa uhabwa inkunga, maze mu mwaka wa 2019 bajya mu imurikagurisha mu Bushinwa baba aba 7 mu mishanga 30 ku Isi.
Nyuma baje gutangira gukora izi nkoni ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo UNDP, UNICEF, na RUB, kuri ubu bakaba bamaze gushyira hanze inkoni zigera kuri 40 hashyize ahagaragara ku itariki ya 26 Ugushyingo, 2021 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga bwo kutabona.
Mu gihe mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi mirongi itanu na birindwi (57000) iki kigo cya BENO Holdings gitangaza ko gifite ubushobozi bwo gukora inkoni zigera kuri 50 ku munsi bitewe n’abakiriya bafite.
Izi nkoni kandi ngo bazigurisha imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ikaba ariyo iziha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, mu bakiriya bafite ubu harimo EU, UNICEF na Ambassade y’Abanyamerika.
Mu nzitizi aba bayobozi bagaragaje bahura nazo n’izibikoresho bicyeya ndetse n’amamashini bakoresha adahagije bakaba basaba Leta guhora ibumva no kubatera inkunga kugira ngo nibura bazabashe gukora inkoni nyishi bityo nibura abafite ubumuga bwo kutabona bo mu Rwanda zibashe kubageraho.
Norbert Nyuzahayo