Umutwe wa Hamas ugenzura Gaza wamaganiye kure icyifuzo cyo kurekura abandi banya Israel washimuse kugeza iki gihugu cyemeye guhagarika burundu intambara.
Itangazo rya Hamas ryavuze ko : “Hari umwanzuro wa Palestina uvuga ko nta bindi biganiro ikeneye ku bijyanye no kurekura cyangwa guhanahana imfungwa keretse intambara ihagaze burundu”.
Nta wuzi neza indi mitwe y’abanyapalestina iri tangazo rivugira. Islamic Jihad, umutwe mutoya wo muri Gaza, n’umwe mu yindi izwi ko ifite mu biganza abanya Israel bafashwe bunyago.
Israel ivuga ko imaze kwica abarwanyi barenga 2000 ba Hamas muri Gaza, nyuma y’agahenge ko mu ntangiriro z’uku kwezi igihe, imfungwa zirenga 100 zarekurwaga.
Ubusabe bw’umuryango w’abibumbye (ONU) buracyakomeje kugira ngo bagere ku cyemezo cyo guhagarika intambara.
Amerika ivuga ko igifite amakenga akomeye ku myiteguro y’akanama n’umutekano ka ONU gashinzwe umutekano ku isi, mu gihe amatora kuri icyo cyemezo yashyizwe kuri uyu wa gatanu.
Agahenge kamaze icyumweru cyose muri uku kwezi katumye imfashanyo zirushaho kwinjira muri Gaza, ONU ikamenyesha ko abaturage bari mu kaga ko kwicwa n’inzara mu gihe intambara hagati ya Israel na Hamas yakomeza.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com