Ubutegetsi bwa DRC, bwakunze gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ariko bikagagaraga ko nta mbaraga bushyira mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro yazengeyeje abaturage mu burasirasizuba bw’iki gihugu .
Abasesenguzi mubya politiki, bavuga ko impamvu ubutegetsi bwa DRC budashyira imbaraga mu kurwanya iyi mitwe ya Mai Mai na Nyatura , ari uko ntacyo itwaye ubutegetsi bw’i Kinshasa cyane cyane ko nta gahunda yo gufata ubutegetsi iyi mitwe iba ifite cyangwa se hari impinduka yifuzaba ko zabaho.
Iyi mitwe kandi , ngo nta ntego zifatika irwanira igira usibye kwica no gusahura abaturage , gukora ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa bigamije kwibikaho imutungo.
Ibyegeranyo bitandukanye, byagiye bigaragaza kenshi uburyo bamwe mu banyapoliti n’abasirikare bo hejuru muri DRC, bagira uruhare mu gushyinga iyi mitwe bagamije gukorana nayo ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gutwika amakara, ubuhinzi, n’ibindi byinjiza agatubutse.
Gusa, bamwe bemeza ko byose biterwa n’ubusambo, ruswa ,kunyereza umutungo w’igihugu no kwirebaho byakunze kuranga abategetsi b’iki gihugu , aho kwita ku nyungu n’umutekano w ‘abaturage muri rusange.
Mu gihe iyi mitwe ifatwa nkaho nta kibazo iteje Ubutegetsi bw’i Kinshasa bituma budashishikazwa no kuyirwanya, abaturage bo bamaze imyaka irenga 20 bicwa, bashimutwa, basahurwa imitungo yabo no gukorerwa ibikorwa by’urugomo n’iyo mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
Aha niho benshi bemeza ko umutakano w’Abaturage n’akababaro baterwa niyo mitwe bidashishikaje cyane Ubutegetesi bw’i Kinshasa, kuko nta gitutu ibushyiraho usibye kwisahurira no kwibasira abaturage mu Burasirazuba bwa DRC, kandi hakaba hari n’Abategetsi n’abasirikare bakuru bungukira mu gukorana nayo.
Kuki igitutu gishyirwa kuri M23 gusa?
Aba basenguzi ,banakomoza no ku mpamvu ubutegetsi bw’i Kinshasa bushyira imbaraga nyinshi ndetse zumurengera mu kurwanya M23, bwirengagije ko hari indi mitwe irenga ijana imaze imyaka irenga 20 ihungabanya umutekano w’Abaturage mu Burasirazuba bwa DRC.
Benshi bemeza ko M23, itandukanye cyane niyo mitwe bitewe n’uko ifite intego n’impamvu zifatika irwanira zirimo kurengera no kurwana ku nyungu z‘Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ibintu ubutegetsi bw ‘i Kinshasa budakozwa.
M23, yakunze kugaragariza ubutegetesi bw’ i Kinshasa ko bwamunzwe na ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu no kudaha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda uburengazira bwabo ndetse ko hagomba kubaho impinduka bigakosorwa ibintu ubutegetsi b’iki gihugu budashaka kumva mu matwi yabwo.
Ibi birego bya M23 ,bibangamiye cyane ubutegetsi bw’ Kinshasa bwamunzwe na ruswa kunyereza no gusahura umutungo w’igihugu cyabo ,ndetse bugahora bwikanga ko uyu mutwe ushobora kubuhirika ugafata igihugu bukavaho cyane cyane ko urwana wigarurira ibice bitandukanye .
Aba basesenguzi ,banzura bavuga kokurwanya M23 bishingiye ku nyungu z’ubutegetsi bw’ i Kinshasa budashaka gutakaza umugati, ariko imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’Abaturage mu burasirazuba bwa DRC, ntacyo ibutwaye kuko itabasha kugera i Kinshasa kandi benshai mu bategetegetsi b’iki gihugu bakaba bakorana nayo .
Ibi kandi ,biheruka kwemezwa na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya DRC , aho aheruka kuvuga ko atagereranya M23 na FDLR , ngo kuko M23 irwana yigarurira ubutaka, mu gihe FDLR ari muvoma idafite icyo itwaye igamije kwirwanaho no kwishakira imibereho .