Umutwe w’inyeshyamba wa M23, umaze igihe urwanya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, benshi bakomeje kwibaza aho ukura ubushobozi butuma ushobora guhangana na Guverinoma ndetse ukayitsinda, bati n’ibihugu bifasha izi nyeshyamba gusa umuvugizi wungirije yagaragaje imvano nyayo y’imari bakoresha.
Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe w’inyeshyamba witwa Munyarugerero Canisius yabwiye Rwandatribune ko badaterwa inkunga n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cy’amahanga kuko inkunga yabo ahubwo inkunga yabo iva mubanyagihugu baharanira kurenganurwa ibindi bikava muri guverinoma ya Kinshasa.
Uyu muvugizi yagize ati” ubushobozi bw’amasasu n’imbunda biva muri Guverinoma ya Kinshasa, izindi nkunga ziva mubaturage bacu babanyecongo, hanyuma natwe tukishakamo ubushobozi kugira ngo turebe ko twagera ku ntego”.
Yongeyeho ko ahantu bafata haba hari ibiribwa n’ibinyobwa, bityo ko abirirwa bavuga ngo bafashwa n’u Rwanda ntaho bihuriye, kuko ubushobozi babwishakamo bo ubwabo nk’abantu bashaka uburenganzira bwabo.
Itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye muri DRC ryatangaje ko izi nyeshyamba zashyizeho uburyo bwo gusoresha ku mipaka, bikaba aribyo bibafasha kwinjiza amafaranga menshi, abatera inkunga mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mutwe ukomeje kugenda usubira inyuma nk’uko byasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu, mu gihe Leta ya Congo yo ivugako itazigera igirana ibiganiro n’uyu mutwe ahubwo ko bagomba kujyanwa mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za M23 bari gutegura I KINDU.
Uwineza Adeline
ibyo se bitwaye iki? umwana gukora munkono ko ari umuco gakondo. ariko ibigoryi biragwira…. ayo Gisekedi anywera aba yayakuye he?