Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze wakomerekejwe n’imbgo, hamenyekanye amakuru ko yitabye Imana.
Nyakwigendera yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri akomerekejwe n’iyi mbogo yari yatorotse mu Birunga ikirara mu baturage igakomeretsa abaturage batatu barimo n’uyu witabye Imana.
Nyakwigendera witwaga Mukarugwiza Agnes ari mu baturage batatu bakomerekejwe n’iyi nyamaswa ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 nyuma y’uko itorotse muri Pariki y’Igihugu y’Ibiranga ubundi ikajya mu baturage.
Uyu mubyeyi witabye Imana asize abana batatu barimo n’ufite amezi ane, yari yakomerekejwe cyane n’iyi mbogo ndetse imwangiza n’amara.
Akimara gukomereka yahise ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Musanze ariko bahita bamwohereza mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo avurirweyo.
Iyi mbogo yari yatorotse mu Birunga, yaje kuraswa nyuma yo gukomeretsa aba baturage batatu barimo n’uyu witabye Imana.
RWANDATRIBUNE.COM